00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siporo yinjirije u Rwanda miliyari 30 Frw mu mwaka umwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 August 2022 saa 02:33
Yasuwe :

Urwego rwa siporo rukenera ingengo y’imari itari nto. Icyerekezo kigezweho ni ukubaka no guteza imbere siporo ya kinyamwuga ishingiye ku ishoramari ribyara inyungu.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (2021/2022) siporo yinjirije u Rwanda miliyari 30 Frw.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwagiranye n’itangazamakuru n’abayobozi b’amashyirahamwe n’ingaga za siporo zitandukanye.

Ahanini izi nyungu zose zaturutse ku bikorwa bya siporo birimo imikino mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye ari myinshi.

Amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye niyo yagize uruhare runini mu kubona iyi nyungu. Muri ayo marushanwa akomeye harimo imikino nyafurika ya Taekwondo, amarushanwa ya Davis Cup muri Tennis, imikino ya Basketball Africa League ku nshuro ya kabiri.

Rwakiriye kandi imikino y’amajonjora ya Afrobasket ya Zone 5 y’abagore muri Nyakanga 2021, Afrobasket 2021 y’abagabo yabaye muri Kanama 2021, imikino y’igikombe cya Africa ya Volley Ball, yabaye muri Nzeli 2021.

Habayeho kandi Imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi muri Cricket muri 2021, imikino ya Tennis y’abaterengeje imyaka 12,15,18, imikino ya Beach Volleyball, FIVB Beach Volleyball World Tour Star 2 yabereye i Rubavu muri Nyakanga 2021.

Imikino ya Triathlon mu rwego rwa Afurika yabereye i Rubavu muri 2021. U Rwanda kandi rwakiriye amarushanwa y’isiganwa ku ma modoka, rwitabira Olympic Games i Tokyo 2021.

U Rwanda rwakiriye Tour du Rwanda 2022, rwakira Kigali International Peace Marathon 2022, imikino ya Cricket, Golf na Kigali Night Run yabaye tariki ya 21 Kamena 2022.

Mu gihe cy’inama Ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza (CHOGM) hari ibikorwa bya siporo byari biteganijwe nka CHOGM Sports Breakfast yateguwe ku bufatanye hagati ya Commonwealth Sports Federation, Commonwealth Games Association-Rwanda na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko ubusanzwe hinjiye miliyari 30 Frw ariko wakuramo igishora cya miliyari 7 Frw hagasigara miliyari 23 Frw.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hateganyijwe ibindi bikorwa byitezweho kubyara umusaruro, hongerwa ibikorwa remezo bya siporo.

Minisitiri Mimosa asobanura ibijyanye n'iterambere rya siporo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .