Uyu musore ni umwe mu ntwaro zikomeye Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse gutangaza ko itegereje mu bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aherutse kubwira itangazamakuru ko afite intwaro eshatu ategereje kumanurira abakunzi b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ukina asatira ariko anyuze ku ruhande yamaze kugera i Kigali mbere y’uko iyi kipe yakira rutahizamu Boubakar Traoré ukomoka muri Mali.
Paul Were w’imyaka 28 y’amavuko ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya wari umaze imyaka irindwi akina mu makipe anyuranye yo mu Bugereki.
Uyu mukinnyi yageze mu Bugereki mu 2015 avuye mu Amazulu yo muri Afurika y’Epfo, ikipe yerekejemo nyuma yo kunyura muri Tusker na Leopards zo muri Kenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!