00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyakenya Paul Were uvuye mu Bugereki yageze i Kigali nk’umukinnyi wa Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Umunyakenya Paul Were witegura kuba umukinnyi wa Rayon Sports yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2022. Yahise ajya aho agomba gucumbika mu gihe ategereje kurangizanya ibiganiro n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ubundi agatangira kuyikinira.

Uyu musore ni umwe mu ntwaro zikomeye Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse gutangaza ko itegereje mu bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aherutse kubwira itangazamakuru ko afite intwaro eshatu ategereje kumanurira abakunzi b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Uyu mukinnyi ukina asatira ariko anyuze ku ruhande yamaze kugera i Kigali mbere y’uko iyi kipe yakira rutahizamu Boubakar Traoré ukomoka muri Mali.

Paul Were w’imyaka 28 y’amavuko ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya wari umaze imyaka irindwi akina mu makipe anyuranye yo mu Bugereki.

Uyu mukinnyi yageze mu Bugereki mu 2015 avuye mu Amazulu yo muri Afurika y’Epfo, ikipe yerekejemo nyuma yo kunyura muri Tusker na Leopards zo muri Kenya.

Akigera i Kigali, Paul Were yabanje gusuhuza itangazamakuru
Nubwo yari afite akananiro ariko wabonaga afite akanyamuneza ko kuba ageze i Kigali
Uyu mukinnyi ukubutse mu Bugereki agiye gukinira Rayon Sports
Nkundamatch w'i Kirinda yemeye arara ijoro yiteguye kwakira Paul Were wagaragazaga akanyamuneza ku maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .