00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ‘FIBA 3x3 Africa Cup’ i Cairo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2022 saa 04:15
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagabo y’Abakina ari batatu (3x3) yerekeje i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye Irushanwa Nyafurika ‘FIBA 3x3 Africa Cup Tournament’, riteganyijwe kuba tariki 3-4 Ukuboza 2022.

‘FIBA 3x3 Africa Cup Tournament’ izabera mu Gace ka Al Qahirah mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, rizakinwa mu gihe cy’iminsi ibiri. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri.

Abakinnyi b’u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye iri rushanwa bageze mu Misiri ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 1 Ukuboza 202.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Madagascar, Misiri na Botswana mu gihe irya kabiri rigizwe na Kenya, Tunisia, Maroc na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku munsi wa mbere, ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzatangira rukina na Botswana na Misiri tariki 3 Ukuboza mu gihe ruzasoza iyi mikino rukina na Madagascar, tariki 4 Ukuboza 2022.

Abagize Ikipe y’u Rwanda ni Turatsinze Olivier (IPRC Kigali BBC), Ngabonziza Patrick (APR BBC), Hagumintwari Steven (Patriots BBC) na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (APR BBC).

Ikipe y'Igihugu muri Basketball yerekeje i Cairo mu Misiri mu Irushanwa ‘FIBA 3x3 Africa Cup’
Ikipe y'Igihugu imaze iminsi ikorera imyitozo muri BK Arena na IPRC Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .