‘FIBA 3x3 Africa Cup Tournament’ izabera mu Gace ka Al Qahirah mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, rizakinwa mu gihe cy’iminsi ibiri. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri.
Abakinnyi b’u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye iri rushanwa bageze mu Misiri ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 1 Ukuboza 202.
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Madagascar, Misiri na Botswana mu gihe irya kabiri rigizwe na Kenya, Tunisia, Maroc na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku munsi wa mbere, ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzatangira rukina na Botswana na Misiri tariki 3 Ukuboza mu gihe ruzasoza iyi mikino rukina na Madagascar, tariki 4 Ukuboza 2022.
Abagize Ikipe y’u Rwanda ni Turatsinze Olivier (IPRC Kigali BBC), Ngabonziza Patrick (APR BBC), Hagumintwari Steven (Patriots BBC) na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (APR BBC).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!