William na Catherine bageze mu Mujyi wa Boston nyuma y’imyaka umunani batagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; bitabiriye Irushanwa ‘Earthshot Prize’ rigamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Akigera mu Mujyi wa Boston, Igikomangoma William yavuze ko anejejwe no gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati “Njye na Catherine tunejejwe no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. By’umwihariko turashimira Guverineri Baker na madamu ku ikaze baduhaye.”
William na Catherine bahise bitabira umukino Boston Celtics yatsinzemo Miami Heat amanota 134-121, ikomeza agahigo ko kumara imikino icumi idatsindwa.
Muri uyu mukino, William yagaragaraga nk’uwizihiwe ndetse atera akanyabugabo abakinnyi mu gihe bamwe mu bafana bamuvugirizaga induru.
Igikomangoma cya Wales, William n’umugore we Catherine kandi basuye Fondasiyo ya Boston Celtics Shamrock bagamije gutanga inkunga ku baturage bakeneye ubufasha cyangwa bari mu kaga.
William yaherukaga kureba umukino wa NBA, ubwo Cleveland Cavaliers yakinaga na Brooklyn Nets tariki 8 Ukuboza 2014, wabereye kuri Barclays Center.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Arizona, Phoenix Suns yatsinze Chicago Bulls 132-113 uba umukino wa gatandatu itsinze.
Rurangiranwa LeBron James yafashije Lakers gutsinda Trail Blazers amanota 128-109, atsindamo amanota 31.
Kevin Durant na we yafashije ikipe ye ya Brooklyn Nets gutsinda Washington Wizards amanota 113-107, mu mukino yinjijemo 39.
Uko indi mikino yagenze:
– Cleveland Cavaliers 113-85 Philadelphia 76ers
– Denver Nuggets 120-100 Houston Rockets
– San Antonio Spurs 111-119 Oklahoma City Thunder
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!