00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndizeye Dieudonné wakiniraga Patriots BBC yasinyiye ikipe nshya muri Tunisia

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wakiniraga Patriots BBC yerekeje muri Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.

Ndizeye wari umaze imyaka itanu muri Patriots BBC yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo ndetse yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be.

Yagize ati “Buri mukinnyi aba yifuza gutera imbere. Rero ni amahirwe akomeye kuri njye, ntekereza ko azamfasha kuzamura urwego.”

Ndizeye w’imyaka 26 yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga IPRC Kigali yavuyemo mu 2017 yerekeza muri Patriots yakiniraga kugeza ubu.

Uyu musore uzwiho gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi, yatwaranye na Patriots BBC ibikombe bitatu bya shampiyona, ndetse akina imikino ya BAL (Basketball Africa League) inshuro ebyiri zirimo iyo mu 2021 yakiniye Patriots BBC n’uyu mwaka aho yifashishijwe muri REG BBC.

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda. Mu 2017 ni bwo yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019 yatowe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona [MVP].

Étoile Sportive du Sahel ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Tunisia ibarizwa mu Mujyi wa Sousse. Iyi kipe yashinzwe mu 1957 ifite ibikombe bitandatu bya shampiyona iheruka mu 2014.

Ndizeye Dieudonné wari umaze imyaka itanu muri Patriots BBC yerekeje muri Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia
Ndizeye Dieudonné ni umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .