Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022, nibwo iyi tombora yabaye, aho APR FC izahura na US Monastir mu ij0njora rya mbere. Imikino ya mbere izaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 11 Nzeri mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 16-18 Nzeri 2022.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na US Monastir izahura na Ahly SC yo mu Misiri mu gihe ikipe izakomeza hagati ya AS Kigali na AS Ali Sabieh Djibouti Télécom izahura Al Nasry yo muri Libya.
Mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel yo muri Tunisie mu ijonjora rya kabiri rya Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi ihita yerekeza muri CAF Confederation Cup aho yasezerewe na RS Berkane yo muri Maroc ku bitego 2-1.
Mu mwaka ushize w’imikino, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na DCMP yo muri RDC ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Uyu mwaka amakipe yombi atangaza ko intego ari ukugera mu matsinda y’imikino nyafurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!