00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo ashobora kujya gushakira amasaziro muri Arabie Saoudite

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 November 2022 saa 12:44
Yasuwe :

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite mu gihe cy’umwaka.

Ronaldo aherutse gusesa amasezerano na Manchester United ku bwumvikane, nyuma y’ikiganiro kitashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe yagiranye na Piers Morgan.

Amakuru agezweho avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 37 yifuzwa n’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite kuri miliyoni £172.9 yazajya ahembwa ku mwaka nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Marca.

Umwaka ushize Ronaldo yanze kujya muri Arabie Saoudite kuko yifuzaga ikipe ikina Champions league, gusa uyu mwaka birashoboka kuko nta kipe yo ku mugabane w’i Burayi igaragaza ko imwifuza cyane ko na Bayern Munich yavuzwemo iherutse ku bihakana.

Al Nassr ni imwe mu makipe akomeye muri Arabie Saoudite kuko imaze gutwara ibikombe icyenda bya shampiyona iheruka mu 2019. Iyi kipe kandi izwiho guha amasaziro meza abakinnyi bakomeye nk’umuzamu David Ospina, Louis Gustavo na Vincent Aboubakar.

Iyi kipe ivuga ko kugira abatoza barindwi b’Abanya-Portugal muri 12 ifite ari intwaro bazakoresha mu gukomeza kureshya uyu rutahizamu.

Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan, Ronaldo yavuze icyo ashyize imbere ari igikombe cye cy’Isi cya nyuma ibindi azabijyamo nyuma yacyo. Uyu rutahizamu kandi yafashije igihugu cye cya Portugal kugera mu mikino ya ⅛.

Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza muri Al Nassr yo muri Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .