00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United FC yananiwe kwandika amateka, inganya na APR FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis, Ntare Julius
Kuya 2 December 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Umukino Gasogi United FC yakiriyemo APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bituma Perezida wa Gasogi United ahita asubika ibirori yari yateganyirije abafana.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko hagati mu kibuga Gasogi United FC irusha APR FC kubera abakinnyi bayo nka Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Bonheur.

Ibi Gasogi United yabikoze iminota mike kuko APR FC yatangiye kunyuza imipira mu mpande, cyane cyane urwariho Fitina Omborenga.

Uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni aho Mugisha Bonheur yahereje umupira Nshuti Innocent ari kumwe na Cuzuzo Aime Gael ariko ananirwa gushyira mu izamu.

Nshuti kandi yahushije ubundi buryo bwari bwabazwe aho yongeye gusigarana n’umuzamu wenyine ariko atera umupira igiti cy’izamu. Ubu buryo bwashyize APR FC mu mukino, itangira kugera imbere y’izamu cyane nubwo akenshi Nshuti yabaga yaraririye.

Igice cya mbere aya makipe yombi yagisoje anganya 0-0, ariko APR FC ariyo yakinnye cyane umukino utanga icyizere kurusha Gasogi United FC.

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza wa APR FC Ben Mussa yakoze impinduka kugira ngo akaze ubusatirizi bwari bwanze. Yakuyemo Nshuti Innocent na Niyibizi Ramadhan, ashyiramo Mugunga Yves na Manishimwe Djabel.

Ntibyabujije umutoza wa Gasogi United FC Kiwanuka Jean Paul gukomeza kumusatira cyane akoresheje umukino wo hagati, aho yakoreshaga Theodore Malipangu.

Uburyo bukomeye Gasogi United yabonye ni umupira Ishimwe Kevin yateye ariko Ishimwe Pierre awukuramo bimugoye. Kuva kuri ubu buryo, Apr FC yasatiranye ingufu nk’izo yakoreshaga mu gice cya mbere.

Cuzuzo Aime Gael yongeye gukuramo undi mupira ku munota wa 62 wari umaze guterwa na Mugunga Yves. Nyuma y’ubu buryo Theodore Malipangu yazamukanye umupira wenyine ageze imbere y’umuzamu Ishimwe Pierre atera hejuru.

Mu minota 30 ya nyuma amakipe yombi yakinnye umukino uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Ku munota wa 82 w’umukino amakipe yombi yongeye gukora impinduka. Gasogi United yakuye mu kibuga Ishimwe Kevin ishyiramo Rugangazi Prosper, naho APR FC ivanamo Byiringiro Lague wari wananiwe, ishyiramo Ishimwe Anicet.

APR FC yabonye uburyo bwari burangije Gasogi United FC bwabonetse ku munota wa 92, aho Mugisha Bonheur yahaye umupira Ishimwe Anicet ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.

Umukino warangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi. Uku kunganya kwatumye APR FC iguma ku mwanya wa Kane n’amanota 20, naho Gasogi United iguma ku mwanya wa Gatanu n’amanota 19.

Byari bizwi ko abitabiriye uyu mukino baza gukurikirana uyu umukino bakanareba imikino y’igikombe cy’isi. Ibi ntibyabaye kuko abo ku ruhande rwa Gasogi bahise bazinga ibyuma bagataha.

Umukino ukurikira ikipe ya APR FC izakirwa na AS Kigali tariki ya 8 Ukuboza, Gasogi United FC ijye gukina na Musanze tariki 11 Ukuboza 2022.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Gasogi United FC yabanje mu kibuga
Abatoza bombi umunya-Tunisia Ben Moussa wa APR FC n'umunya-Uganda Kiwanuka Paul wa Gasogi United basuhuzanya mbere y'umukino
Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yabanje ku ntebe y'abasimbura mu mukino wa kabiri akinnye nyuma yo kugaruka avuye mu bihano
Abatoza ku ruhande rwa APR FC bari bitabiriye uyu mukino
Gasogi yigaragaje mu minota ya mbere
Aha abakinnyi ba Gasogi bagaragazaga ko nta kosa bakoreye umukinnyi wa APR wari uryamye hasi
Rutahizamu Bizimana Yannick agerageza kurema uburyo butagize icyo butanga
Umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Aime Gael agerageza gufata umupira
Uyu mukino wari urimo guhangana gukomeye ku mpande zombi
Rutahizamu Bizimana Yannick yagowe cyane na ba myugariro ba Gasogi United
Impande zombi zakinishije ingufu ariko birangira nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi
Mugisha Bonheur ukina hagati muri APR FC agerageza kugenzura umupira ku mutwe
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague acenga ba myugariro ba Gasogi United
Umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre Jean Pierre YIGARAGAZA MBERE Y'UKO IGICE CYA KABIRI GITANGIRA
Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi ku izina rya Malayika yari yaje gushyigikira Gasogi United ngo imutsindire umukeba
Abafana ba Gasogi United bari bafitiye icyiozere ikipe yabo
Bayigiye inyuma mu mukino wose
Abafana ba APR FC ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yitwaye kuri uyu mukino
Bamwe mu bafana b'Urubambyingwe uko ikipe yabo yasatiraga bijugunyaga mu birere
Ingoma zavuzwaga ari nako hategerejwe igitego gusa icyizere cyaraje amasinde
Icyo kunywa cyari gihari ku bwinshi
Ishimwe Kevin wa Gasogi United yateye icenga Byiringiro Lague wa APR FC yisanga hasi
Guhaguruka kuri Byiringiro Lague ntibyabashije gukunda
Rutahizamu Mugunga Yves yahushije uburyo bwari bwabazwe na benshi
KNC umuyobozi wa Gasogi United yari agifite icyizere kuva ku munoita wa mbere kugeza umukino urangiye
Uwayezu François Regis wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Ferwafa yari yaje kureba uyu mukino
Abafana ba Gasogi United ntibumvaga uburyo ikipe yabo yaremaga uburyo bwinshi imbere y'izamu rya APR FC ariko ntibubyaze umusaruro
Muhawenimana Claude usanzwe afana Rayon Sports yari yicaranye na Mutabaruka Angelbert Perezida w'Urubambyingwe ku isi yose
Muoenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi n'abatoza ba APR FC yarebye uyu mukino
Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yari yicaye mu itsinda ry'abafana ba Gasogi United ngo imutsindire umukeba arusha amanota abiri gusa
Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yakinnye igice cya kabiri arema uburyo bwinshi n'ubwo nta musaruro bwaje gutanga
Umutoza wa APR FC Ben Moussa amaze kunganya imikino itatu yikurikiranya afite amanota atatu ku icyenda
Umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Aimee Gael yapfukamye ashimira Imana ibahaye inota ritaboroheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .