Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko hagati mu kibuga Gasogi United FC irusha APR FC kubera abakinnyi bayo nka Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Bonheur.
Ibi Gasogi United yabikoze iminota mike kuko APR FC yatangiye kunyuza imipira mu mpande, cyane cyane urwariho Fitina Omborenga.
Uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni aho Mugisha Bonheur yahereje umupira Nshuti Innocent ari kumwe na Cuzuzo Aime Gael ariko ananirwa gushyira mu izamu.
Nshuti kandi yahushije ubundi buryo bwari bwabazwe aho yongeye gusigarana n’umuzamu wenyine ariko atera umupira igiti cy’izamu. Ubu buryo bwashyize APR FC mu mukino, itangira kugera imbere y’izamu cyane nubwo akenshi Nshuti yabaga yaraririye.
Igice cya mbere aya makipe yombi yagisoje anganya 0-0, ariko APR FC ariyo yakinnye cyane umukino utanga icyizere kurusha Gasogi United FC.
Igice cya kabiri gitangiye, umutoza wa APR FC Ben Mussa yakoze impinduka kugira ngo akaze ubusatirizi bwari bwanze. Yakuyemo Nshuti Innocent na Niyibizi Ramadhan, ashyiramo Mugunga Yves na Manishimwe Djabel.
Ntibyabujije umutoza wa Gasogi United FC Kiwanuka Jean Paul gukomeza kumusatira cyane akoresheje umukino wo hagati, aho yakoreshaga Theodore Malipangu.
Uburyo bukomeye Gasogi United yabonye ni umupira Ishimwe Kevin yateye ariko Ishimwe Pierre awukuramo bimugoye. Kuva kuri ubu buryo, Apr FC yasatiranye ingufu nk’izo yakoreshaga mu gice cya mbere.
Cuzuzo Aime Gael yongeye gukuramo undi mupira ku munota wa 62 wari umaze guterwa na Mugunga Yves. Nyuma y’ubu buryo Theodore Malipangu yazamukanye umupira wenyine ageze imbere y’umuzamu Ishimwe Pierre atera hejuru.
Mu minota 30 ya nyuma amakipe yombi yakinnye umukino uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Ku munota wa 82 w’umukino amakipe yombi yongeye gukora impinduka. Gasogi United yakuye mu kibuga Ishimwe Kevin ishyiramo Rugangazi Prosper, naho APR FC ivanamo Byiringiro Lague wari wananiwe, ishyiramo Ishimwe Anicet.
APR FC yabonye uburyo bwari burangije Gasogi United FC bwabonetse ku munota wa 92, aho Mugisha Bonheur yahaye umupira Ishimwe Anicet ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.
Umukino warangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi. Uku kunganya kwatumye APR FC iguma ku mwanya wa Kane n’amanota 20, naho Gasogi United iguma ku mwanya wa Gatanu n’amanota 19.
Byari bizwi ko abitabiriye uyu mukino baza gukurikirana uyu umukino bakanareba imikino y’igikombe cy’isi. Ibi ntibyabaye kuko abo ku ruhande rwa Gasogi bahise bazinga ibyuma bagataha.
Umukino ukurikira ikipe ya APR FC izakirwa na AS Kigali tariki ya 8 Ukuboza, Gasogi United FC ijye gukina na Musanze tariki 11 Ukuboza 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!