Aya masezerano yasinywe n’abayobozi bahagarariye ayo mashyirahamwe ku mpande zombi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Mugabo N.Olivier, naho ku ruhande rwa Maroc, yasinywe na Fouzi Lekjaa.
Yasinywe kuwa 9 Kanama 2022, mu gihugu cya Tanzania aho bahuriye mu nama rusange ihuza abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Kuri iyi nshuro hagarutswe ku kuba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, rizibanda ku gufasha Ferwafa kuzamura ubushobozi bw’amarerero, gutanga ubufasha mu kuzamura siporo mu rubyiruko n’abagore.
Ikindi iri shyirahamwe rizafasha Ferwafa, harimo gutanga amahugurwa ku bayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Gutanga amahugurwa mu batoza n’abayobozi b’amakipe mu Rwanda ndetse bakanafasha Ferwafa gutegura ibikorwa byayo bya siporo.
Aya mashyirahamwe yombi yasinye amasezerano bwa mbere muri 2015, ku nshuro ya kabiri bayasinya 2017.
Ibyumvikanyweho kuri iyi nshuro, byiyongera ku byo bari barasinyanye muri 2017. Muri byo harimo ko bazajya bafasha Ferwafa mu buvuzi bw’abakinnyi ndetse no kubaka ibibuga mu turere dutatu no gusoza hotel ya Ferwafa ikiri kubakwa.
Amasezerano asinywa ahanini aba ashingiye mu ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru, gufatanya igihe hategurwa amarusanhwa mpuzamahanga (Camp), imikino ya gicuti ndetse no mu buvuzi bw’abakinnyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!