Ku wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022, nibwo Shampiyona y’u Bwongereza yatangiye, Arsenal itsinda Crystal Palace ibitego bibiri ku busa.
Ku wa Gatandatu hari imikino myinshi, hakiri kare cyane ku i saa saba n’igice, Liverpool yatunguwe na Fulham banganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Igitego cya mbere cya Liverpool cyatsinzwe na Darwin Nunez, rutahizamu mushya iyi kipe yasimbuje Sadio Mane, cyazaga cyishyura icya Aleksandar Mitrovic.
Ikipe ya Tottenham yatsinze Southampton ibitego bine kuri kimwe, mu gihe Chelsea yatsinze Everton ya Lampard igitego kimwe ku busa.
Ku Cyumweru saa Cyenda, abafana ba Manchester United bari bafite amatsiko yo kureba uko umutoza mushya Ten Hag ari bwitware. Brighton yamuhaye ikaze imutsindira imbere y’abafana be kuri Old Trafford ibitego bibiri kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino, abaturanyi babo Manchester City, bari i Londres kwa West Ham. Bayitsinze ibitego bibiri ku busa, byombi bya rutahizamu mushya Erling Haaland.
Mu Bufaransa naho Ligue 1 yari yatangiye. Paris Saint Germain yanyagiye Clermont Foot ibitego bitanu ku busa, harimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Neymar.
Olympique Marseille nayo yatangiye neza itsinda Reims ibitego bine kuri kimwe, mu gihe Lyon yatsinze Ajaccio ibitego bibiri kuri kimwe. Alexandre Lacazette atsindamo kimwe nyuma yo gusubira muri Lyon avuye muri Arsenal.
Mu Budage amatsiko yo kureba Sadio Mane yari yose ku bafana ba Bayern Munich.
Uyu musore nawe ntiyabatengushye kuko mu bitego bitandatu Bayern Munich yatsinze Frankfurt yatsinzemo igitego cya gatatu.
Umukino wa gishuti wagombaga guhuza Juventus na Atletico Madrid ku cyumweru muri Israel, ntiwabaye kubera imirwano yabaye hagati y’Ingabo za Israel na Palestine mu Ntara ya Gaza.
Wari umukino wa nyuma wa gishuti ku makipe yombi, mbere yo gutangira shampiyona.
Juventus izatangira yakira Sassuolo, mu gihe Atletico Madrid yo izatangira isura Getafe. Imikino yombi izaba ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!