00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Ally yabonye ikipe nshya mu Burundi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 August 2022 saa 08:47
Yasuwe :

Niyonzima Ally, umunyarwanda ukina hagati mu kibuga yugarira, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bumamuru yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi.

Iyi kipe yatangaje ko yaguze abakinnyi batatu barimo na Niyonzima Ally, uvuye muri Jeddah yo muri Arabie Saoudite, Ahmed Ben Ouattara, umunya-Côte d’Ivoire uvuye muri Diable Noire yo muri Congo Brazaville ndetse na Haruna Moussa, umunye-Congo uvuye muri Simba de Katanga muri RDC.

Niyonzima afite aho ahuriye n’u Burundi kuko Se umubyara ari umurundi nyina akaba umunyarwanda.

Bumamuru ni ikipe yo mu ntara ya Cibitoke yashinzwe nyuma yo guhuza imbaraga kwa zimwe muri komini zigize iyi ntara (Buganda, Mabayi, Mugina, Rugombo).

Iyi kipe kandi niyo izahagararira u Burundi mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Niyonzima Ally yakiniye andi makipe menshi nka Academie Tchite, Mukura vs, Rayon Sports, APR FC, Sofapaka, Al Bashaer Sc na Azam FC.

Niyonzima Ally ubwo yashyiraga umukono ku masezerano muri Bumamuru
Ally Niyonzima yakinnye mu makipe akomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .