Feruzi Haruna yasezerewe na Rutsiro FC nyuma y’uko mu mikino itanu iyi kipe iheruka gukina nta n’umwe yatsinze.
Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yahamirije IGIHE ko nyuma yo kutishimira umusaruro we, ikipe yasinyishije undi mutoza.
Yagize ati “Yego Okoko ni umutoza wacu mu gihe cy’imyaka ibiri. Haruna intego twamuhaye twabonaga atazazigeraho duhitamo kumusezerera. Okoko twamuhaye intego yo kuza mu myanya umunani ya mbere.”
Kuva shampiyona yatangira Rutsiro FC yatsinze umukino umwe gusa, inganya irindwi, itsindwa itatu. Ibintu biyishyira ku mwanya wa 13 n’amanota 10.
Ku munsi wa 12 wa shampiyona, Rutsiro FC izakira Police Fc mu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu, tariki 3 Ukuboza 2022.
Okoko wari umaze iminsi atoza muri Aigle Noir Makamba FC, asanzwe azwi mu mupira w’u Rwanda kuko yatoje amakipe atandukanye nka La Jeunesse, Gicumbi Fc, Amagaju FC na Mukura VS.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!