Brentford yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza uyu mwaka, yatsindiwe na Sergi Canos ku mupira yahawe na Ethan Pinnock ku munota wa 22 mu gihe Christian Nøergaard yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 73.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yagaragaje agahinda yatewe no gutsindwa uyu mukino, ashimangira ko Arsenal yari hasi ndetse Brentford yabonye intsinzi ikwiriye.
Ati “Ibi ni ibiki? Ni umupira w’amaguru, ni ugutsindwa kwa Arsenal imbere ya Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabikoze. Umukino ubwawo Arsenal n’abafana ntibakwiye kumenyera ibi... Oya! Mvuze ibi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, hashize igihe kinini nta mpinduka."
Yakomeje avuga ko iyi kipe imaze imyaka isaga 10 mu bibazo, agaragaza ko hari gahunda ikwiye ishobora gushyirwaho kugira ngo umusaruro uboneke.
Ati “Ni ibihe bitoroshye bimaze imyaka 10 cyangwa irenga, turi hejuru cyangwa hasi, cyane hasi kugeza ubu. Ese ntidushobora kugira gahunda nzima yadufasha? Ku ruhande rumwe icyo kwitaho ni uburyo twitwara ku isoko, abakinnyi tugura ngo bayishyire mu bikorwa. Uko bikorwa ubu nta mpinduka bizana.”
Perezida Kagame yavuze ko kandi abona hakwiye kubakwa ikipe ishoboye guhangana ku buryo n’iyo yatsindwa, byabaho nk’ibiyigwiririye
Ati “Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera."
What?? It's football,it's a loss of Arsenal at/to Brentford. Brentford deserved to win and they did. The game itself aside Arsenal and the fans don't deserve to kind of get used to this....NO !!! I say this as one of the big fans of Arsenal. The change has taken to long to come!
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
It's been a struggle of about decade(s) -ups&downs-more downs until this point. Can't we have a plan that really works?? One part to look at is how we deal in the market- players we buy to execute the plan. The touch&go mentality does not bring change.
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
We just must NOT excuse or Accept mediocrity. A team has to be built with purpose to win win win. So that when we lose....it was not to be expected! I am sure we all know on whose shoulders the heaviest burden rests. I hope they know too or even accept it!!! End
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.
Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Gusa, iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino wa 2003/04 mu gihe mu mwaka ushize yabaye iya munani ndetse ntizakina amarushanwa y’i Burayi muri uyu mwaka mushya w’imikino wa 2021/22.
Mu mikino ibiri itaha izakinwa mbere y’uko abakinnyi bitabira imikino mpuzamahanga y’ibihugu, Arsenal izahura na Chelsea ndetse na Manchester Ciy ku wa 22 no ku wa 28 Kanama. Hagati y’iyo mikino yombi harimo uwa West Bromwich Albion muri EFL Cup uzaba ku wa 25 Kanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!