00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yababajwe no gutsindwa kwa Arsenal mu mukino ufungura Premier League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 August 2021 saa 07:55
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari umufana ukomeye w’Ikipe ya Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yagaragaje ko atishimiye gutsindwa na Brentford ibitego 2-0 kw’iyi kipe mu mukino ufungura Premier League ya 2021/22, wabaye ku wa Gatanu.

Brentford yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza uyu mwaka, yatsindiwe na Sergi Canos ku mupira yahawe na Ethan Pinnock ku munota wa 22 mu gihe Christian Nøergaard yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 73.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yagaragaje agahinda yatewe no gutsindwa uyu mukino, ashimangira ko Arsenal yari hasi ndetse Brentford yabonye intsinzi ikwiriye.

Ati “Ibi ni ibiki? Ni umupira w’amaguru, ni ugutsindwa kwa Arsenal imbere ya Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabikoze. Umukino ubwawo Arsenal n’abafana ntibakwiye kumenyera ibi... Oya! Mvuze ibi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, hashize igihe kinini nta mpinduka."

Yakomeje avuga ko iyi kipe imaze imyaka isaga 10 mu bibazo, agaragaza ko hari gahunda ikwiye ishobora gushyirwaho kugira ngo umusaruro uboneke.

Ati “Ni ibihe bitoroshye bimaze imyaka 10 cyangwa irenga, turi hejuru cyangwa hasi, cyane hasi kugeza ubu. Ese ntidushobora kugira gahunda nzima yadufasha? Ku ruhande rumwe icyo kwitaho ni uburyo twitwara ku isoko, abakinnyi tugura ngo bayishyire mu bikorwa. Uko bikorwa ubu nta mpinduka bizana.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi abona hakwiye kubakwa ikipe ishoboye guhangana ku buryo n’iyo yatsindwa, byabaho nk’ibiyigwiririye

Ati “Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera."

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Gusa, iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino wa 2003/04 mu gihe mu mwaka ushize yabaye iya munani ndetse ntizakina amarushanwa y’i Burayi muri uyu mwaka mushya w’imikino wa 2021/22.

Mu mikino ibiri itaha izakinwa mbere y’uko abakinnyi bitabira imikino mpuzamahanga y’ibihugu, Arsenal izahura na Chelsea ndetse na Manchester Ciy ku wa 22 no ku wa 28 Kanama. Hagati y’iyo mikino yombi harimo uwa West Bromwich Albion muri EFL Cup uzaba ku wa 25 Kanama.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko birambiranye guhora abantu biteze ko Arsenal itsindwa
Brentford izamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, yatsinze Arsenal ibitego 2-0 mu mukino ufungura Premier League ya 2021/22
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yubitse umutwe ubwo byari ibitego 2-0
Arsenal yabaye iya munani mu mwaka ushize w'imikino, yongeye gutangira nabi undi mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .