00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Kiyovu Sports yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umutoza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 November 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umutoza nyuma yo gutsindwa na Gasogi United asaba ko biteshwa agaciro.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1, ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, Perezida wa Kiyovu sports, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko ahagaritse umutoza Alain-André Landeut, kubera gutsindwa na Gasogi ndetse no guteza umwuka mubi mu ikipe.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa uyu muyobozi yisubiyeho kuri icyo cyemezo, avuga ko byatewe n’uburakari asaba ko biteshwa agaciro.

Yagize ati “Nyuma ya komisiyo twashyizeho yo gukemura ibibazo, twasanze ibyatangajwe nanjye ndetse n’abantu ku giti cyabo tubitesha agaciro tugaha umutoza mukuru gukomeza akazi ke ndetse no kubungabunga abakinnyi n’abatoza bagenzi be.”

Ku bijyanye n’amagambo yatangajwe na Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Régis, wavuze ko haba harabayeho ’betting’ kugira ngo iyi kipe itsindwe na Gasogi United, Mvukiyehe yavuze ko ibi abifata "nk’ibyavuzwe n’umufana" kubera agahinda ko gutsindwa.

Yagize ati “Iyo umuntu avuze kuriya ibintu bitari byo mufata nk’umufana gusa ntabyacitse. Tugira komisiyo ishinzwe imyitwarire iraza kumutumiza yisobanure kubyo yatangaje cyane ko bitigeze bishimisha abakunzi ba Kiyovu Sports.”

Mvukiyehe yavuze ko gutega akunze gushinjwa atabizi ndetse atarabikora.

Ati “ Ku bwanjye mbabwize ukuri imbere y’Imana, ibyo bintu bya ‘Betting’ ntabwo mbizi sinzi n’aho bikorerwa gusa buri gihe iyo twatsinzwe niko bavuga. Ntababeshye ibintu nk’ibi nibyo bizamvana mu mupira.”

Si ubwa mbere Mvukiyehe yumvikanye yisubiraho ku byemezo aba yafashe dore ko icyaherukaga kwari ukwegura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’iyi kipe ariko nabwo akaza kwisubiraho.

Mvukiyehe yavuze ko isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2023, Kiyovu Sports izongeramo abakinnyi babiri, ashimangira ko iyi kipe yifuza Djibrine Akuki wa Mukura VS.

Nubwo yatsinzwe, Kiyovu Sports iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu mikino 11, irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya mbere yo imaze gukina imikino 10.

Ku munsi wa 12 wa shampiyona Kiyovu Sports izakina na AS Kigali ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, Saa 15:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .