Igikombe cy’Isi biteganyijwe ko kigomba gutangira ku wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022. Umukino wa mbere uzahuza u Buholandi na Sénégal.
AFP Sports yatangaje ko umukino ufungura ushobora kwigizwa imbere, ugashyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2022, kugira ngo igihugu cyakiriye Igikombe cy’Isi [Qatar] gikine umukino ufungura, uzagihuza na Ecuador.
Iki cyemezo gishingiye ku kwirinda ko hakinwa imikino myinshi mbere y’ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Igikombe cy’Isi.
Urebye kuri gahunda yashyizweho, mbere y’umukino wa Qatar na Ecuador hazakinwa uw’u Buholandi na Sénégal n’uw’u Bwongereza na Iran.
Gahunda nshya iramutse yemejwe Qatar yatangira ikina na Ecuador ku wa 20 Ugushyingo 2022, mu gihe umukino wa kabiri wahuza u Buholandi na Sénégal mbere y’uw’u Bwongereza na Iran. Kuri uwo munsi kandi hanakinwa umukino wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales.
Ikinyamakuru cya Siporo muri Argentine, Olé, gitangaza ko impinduka kuri gahunda y’imikino mu Gikombe cy’Isi ifatwaho icyemezo n’Akanama ka Biro Nyobozi ya FIFA kagizwe na Perezida wayo, Gianni Infantino n’abayobozi b’impuzamashyirahamwe esheshatu (UEFA, CONMEBOL, CONCACAF, CAF, AFC na OFC).
– Uko ibihugu bizitabira Igikombe cy’’Isi bigabanyije mu matsinda:
• Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Sénégal, Ecuador
• Itsinda B: U Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales
• Itsinda C: Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia
• Itsinda D: U Bufaransa, Denmark, Tunisia, Australia
• Itsinda E: Espagne, u Budage, u Buyapani, Costa Rica
• Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada
• Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroun
• Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!