00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye mu nzira igana muri AS Kigali?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 August 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Myugariro w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga yo gukina muri AS Kigali amaze iminsi akoreramo imyitozo.

Uyu musore uheruka gutandukana n’ikipe ya FK Shkupi yo muri Macedonia y’Amajyaruguru, amaze iminsi agaragara mu myitozo ya AS Kigali ashobora gukinira umwaka utaha.

Aya makuru yagize imbaraga ku munsi w’ejo ku mukino wa gicuti AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, ubwo uyu musore yagaragaye yishyushyanya n’abakinnyi ba AS Kigali mbere y’umukino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu musore abajijwe niba bishoboka ko uyu mwaka yakina mu Rwanda, yavuze ko bishoboka mu rwego rwo gushaka gusubira mu bihe bye byiza.

Abajijwe ku makuru amujyana muri Kiyovu, Rayon sports na AS Kigali yagize ati “Ntabwo ari ikipe ibonetse yose wenda najyamo, birasaba ko ari ikipe ifite intego, ikina amarushanwa mpuzamahanga.”

Umutoza wa AS Kigali Cassa Mbungo yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru, avuga ko azayavugaho ubutaha.

Rwatubyaye amaze umwaka adakina, kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibintu byatumye atandukana na FK Shkupi muri Kamena 2022.

Mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine n’imipira itatu yavuyemo ibitego.

Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda nka Isonga, APR na Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul amaze iminsi akorana imyitozo n'abakinnyi ba AS Kigali
Rwatubaye amaze umwaka adakina kubera imvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .