Uyu musore uheruka gutandukana n’ikipe ya FK Shkupi yo muri Macedonia y’Amajyaruguru, amaze iminsi agaragara mu myitozo ya AS Kigali ashobora gukinira umwaka utaha.
Aya makuru yagize imbaraga ku munsi w’ejo ku mukino wa gicuti AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, ubwo uyu musore yagaragaye yishyushyanya n’abakinnyi ba AS Kigali mbere y’umukino.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu musore abajijwe niba bishoboka ko uyu mwaka yakina mu Rwanda, yavuze ko bishoboka mu rwego rwo gushaka gusubira mu bihe bye byiza.
Abajijwe ku makuru amujyana muri Kiyovu, Rayon sports na AS Kigali yagize ati “Ntabwo ari ikipe ibonetse yose wenda najyamo, birasaba ko ari ikipe ifite intego, ikina amarushanwa mpuzamahanga.”
Umutoza wa AS Kigali Cassa Mbungo yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru, avuga ko azayavugaho ubutaha.
Rwatubyaye amaze umwaka adakina, kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibintu byatumye atandukana na FK Shkupi muri Kamena 2022.
Mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine n’imipira itatu yavuyemo ibitego.
Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda nka Isonga, APR na Rayon Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!