00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sugira Ernest yabonye ikipe nshya muri Syria

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 August 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yerekeje mu Ikipe ya Al-Wahda Sports Club yo muri Syria.

Sugira Ernest yari amaze igihe akinira AS Kigali. Mu gihe yakiniraga iyi Kipe y’Abanyamujyi ntiyigeze ahabwa umwanya uhagije wo gukina ndetse byatumye itamwongerera amasezerano yo kugumana na yo.

Iyi kipe yasoje ku mwanya wa Kane mu mwaka ushize w’imikino. Ifite ibikombe 12 bya shampiyona n’ibikombe umunani by’igihugu.

Sugira Ernest yagize ati “Nibyo koko nongeye kubona ikipe yo hanze. Ngiye gukinira Al-Wahda mu gihe kingana n’umwaka umwe.”

Yakomeje agira ati “Sinzi uko nabisobanura ariko ni ikipe mbonye bingoye cyane, bitewe n’uko nafatwaga aho nakiniraga hano iwacu, nk’uko bigaragara ntibyari byiza, ndetse nagombaga no kuba nayisohokamo. Nkibona aya mahirwe sinayasubije inyuma.”

Sugira Ernest ayitezeho kuba ikipe izamuzamurira urwego mu gihe azamarana na yo.

Ni ku nshuro ya kabiri Sugira Ernest agiye gukina hanze y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yerekeje muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga 2016 nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN cyabereye mu Rwanda atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze mu irushanwa. Nyuma y’umwaka umwe yaje gutandukana na yo kubera ibibazo bitandukanye by’imvune.

Sugira yazamukiye muri AS Muhanga ajya muri APR FC aho atagiriye ibihe byiza akirukanwa nyuma yajya muri AS Kigali akaba ari bwo agaragaza ubushongore. Yanakiniye Rayon Sports.

Sugira Ernest agiye muri Al-Wahda SC avuye muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .