Izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko byo ari amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.
Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko BK Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.
IGIHE iherutse gutembera muri iyi Stade ireba aho imirimo igeze. Eng Harouna Nshimiyimana ushinzwe imirimo yo kuyubaka, yatuzengurukije mu bice byayo byose kugeza n’ahatunganyirizwa béton n’ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi.
Ugeze i Remera, ubu imirimo irakomeje aho abubatsi basobanura ko igeze kuri 7%. Iri gukorwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Iyi Summa ni yo yubatse Stade du Sénégal - Abdoulaye Wade iherutse gutahwa n’abayobozi barimo Perezida Kagame, ni yo yubatse Kigali Arena mu gihe kitageze ku mwaka, ni nayo yubatse Kigali Convention Centre.
Ukurikirana ko umushinga ukorwa neza, ni Gasabo 3D ariko bose bagenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority.
Umubare munini w’abakozi bayo muri iki gihe ni Abanyarwanda bitandukanye n’uko byagenze ku mishinga nk’iyo iheruka gukorwa mu Rwanda. Ubu bibarwa ko hari abakozi 700 bamaze guhabwa akazi, bakora basimburana amanywa n’ijoro.
Mu bice byose by’iyi stade, hashyizwe amatara afasha abakozi gukora mu masaha y’ijoro ku buryo imirimo iba ikomeza igihe icyo ari cyo cyose.
Ubuso bwayo buracyongerwa kuko imbago zizagera ahari Ishami rya Polisi rya Remera rizwi nka Metropolitan Police; zifate Ikigo Nderabuzima kiri i Remera, inzu mberabyombi n’ibindi bice. Igice kizwi nk’ikinamba kiri i Remera nacyo kizashyirwa mu mbago z’iyi stade.
Kongera ubu buso bizabashisha iyi stade kugira imyanya myinshi izajya ikoreshwa mu guparika imodoka. Magingo aya, iyi stade yahawe imyanya 2100 ariko ishobora kongerwa ikaba yagera ku 2700.
Urebye umubare w’abantu bazajya binjira muri Stade n’imyanya yahariwe Parikingi, ntabwo bijyanye na mba. Ubusanzwe, FIFA iteganya ko Stade ifite imyanya nibura ibihumbi 60 igomba kuba ifite Parikingi ifite imyanya ibihumbi 10.
Ukoze igereranya, bivuze ko kuri Stade yakira abantu ibihumbi 45 nibura parikingi ikwiriye kuba ifite imyanya 7500. Iyo ni myinshi cyane ku buryo bigoye kubona ahantu wayishyira i Remera.
Eng Nshimiyimana Harouna yabwiye IGIHE ati “Ukuntu Stade ikoreshwa ntabwo ariko buri munsi parikingi ikenerwa. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko habaho ibiganiro byemeje umubare muto.”
Ibyo biganiro byahuje inzego z’u Rwanda n’abashinzwe tekiniki muri FIFA, bemeranya ko bakwiriye gushyira imbere ikoreshwa ry’ibintu byose bitangiza ibidukikije hakajya hakoreshwa bisi kurusha imodoka z’abantu ku giti cyabo.
Imiryango yo kwinjiriramo ni myinshi
Stade igenewe abafana ibihumbi 45 ntiyahabwa ubwinjiriro buke kuko byazajya bituma haba umuvundo mbere na nyuma y’imikino cyangwa ibindi birori.
Muri uyu mushinga, hateguwe ubwinjiriro bwinshi, ntiharemezwa umubare wabwo kuko byitezwe ko igishushanyo mbonera cya nyuma kizarangira mu mezi make ari imbere.
Amarembo ari kugenwa ku buryo abantu bagiye muri Stade batazajya babangamira abajya mu bikorwa byabo bisanzwe.
Mu nkengero za Stade Amahoro, hazashyirwa ikibuga gifite ubwatsi buzaba bumeze kimwe n’ubuzaba buri muri stade imbere ku buryo kizajya cyifashishwa n’abakinnyi mu gihe bakeneye kwishyushya mbere y’umukino.
Stade izambikwa imigongo igaragaza umwihariko w’u Rwanda nk’uko BK Arena imeze.
Uko ibikorwa byo kubaka byakozwe
Stade Amahoro yari yarubatswe mu 1986 n’Abashinwa. Ubu mu kubaka inshya, ibyari byarubatswe muri iyo myaka, byarasenywe hasigara inkingi gusa ariko nazo zirakomezwa.
Nshimiyimana ati “Hasigaye inkingi, imitambiko n’imisingi hasi. Kubera ko iyi stade yubatswe u Rwanda rutaragira amategeko ajyanye n’imyubakire, nta n’ubushakashatsi ku mitungito, uyu munsi hari ibipimo ugenderaho bisaba ko imitambiko, inkingi n’imisingi bishobora kugaragaza ko byakwihanganira umutingingo mu gihe ubayeho.”
Hakozwe ubushakashatsi bugamije kureba uko iyi stade imeze, bugaragaza ko mu kwikorera abafana, yo ubwayo nta kibazo ifite, ku buryo nta hantu na hamwe higeze hagaragara yaba yarakomeretse.
Ati “Basanze ku buryo bw’umutingito hashobora kubaho akabazo. Byatumye za nkingi bazambika bundi bushya kugira ngo zibashe guhangana n’imitingito.”
Inkingi zose zari zisanzwe zongerewe umubyimba ariko bikorwa habanje gukuraho béton iba itwikiriye ibyuma hanyuma bongeraho ibindi byuma inyuma.
Ati “Iyo ubyambitse bundi bushya, irongera ikaba nshya. Ni yo gahunda twafashe kugira ngo nibayiduha izabe ari stade nshya.”
Hamaze kubakwa imisingi ingana na 60% y’izaba ikenewe muri Stade yose. Inyuma z’inkingi y’izari zisanzwe, zagizwe ndende kuko zifite metero 29 zizabashisha abafana kuba bazajya bareba umukino nta n’umwe ukingirije undi.
Amafaranga yarabonetse
Ahari kubakwa Stade Amahoro, ni mu gace kagenewe ibikorwa by’imikino. Hazaba hari BK Arena, Stade Amahoro, Paralympique, Petit Stade na Ujiri Court. Ibyo bikorwaremezo byose bigamije guteza imbere siporo n’imyidagaduro mu gihugu.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Noel Nsanzineza, yasobanuye ko nta gisibya, mu mezi 24 Stade Amahoro izaba imaze kuzura.
Ati “Ndabararitse mwese mu mezi 24, muzaze twishime. Azaba ari stade iri ku rwego rushimishije.”
Yakomeje avuga ko Ingengo y’Imari yateganyijwe mbere yo gutangira kubaka, kandi ko n’umushinga wiganywe ubushishozi muri icyo gihe cyose nubwo hari imbogamizi nke zabaye mu ntangiro.
Ati “Zari zishingiye ku bintu byari birimo twagombaga kwimura cyane cyane ibijyanye na fibre optique ndetse n’ibindi by’ikoranabuhanga. Byaratinze kuko n’icyo gihe twataye, twarihutishije ku buryo mu mezi 24 stade izaba irangiye.”
Amasezerano yasinyanywe n’uwubaka agena ko stade izuzura itwaye miliyoni 160$, ndetse hari n’andi ya miliyari 5 Frw yasinyanywe n’uzajya acunga iyi stade.
Ati “Muri make ushyize mu manyarwanda ni nka miliyari 165 Frw ni zo zizagenda kugira ngo iki gikorwa kirangire stade ive ku myanya ibihumbi 20 igere ku myanya ibihumbi 45 ariko noneho ibe iri ku rwego mpuzamahanga.”
Stade Amahoro byitezwe izajya itanga umusaruro no mu gihe hatari ibikorwa by’imikino ku buryo yajya iberamo ibitaramo n’ibindi; ibintu byitezwe ko bizajya byinjiza amafaranga.
Ati “Urugero ni kuri BK Arena. Buri weekend haba hari ikintu, iyo hatarimo umuhanzi, haba harimo umukino wa Basketball ku buryo usanga buri gihe ikora kandi itanga inyungu.”
Stade ya Gahanga ntiyibagiranye
Nsanzineza yavuze ko hari imishinga myinshi igamije guteza imbere Siporo ariko ko bizajya bikorwa mu byiciro haherewe ku byihutirwa kurusha ibindi.
Ati “Iya Gahanga nayo iri kuri lisiti ariko tuzajya tureba ibyihutirwa kuko ntabwo twafata ibikorwa bya siporo ngo tubyuzuze muri Kigali. Iya Huye murabizi ko turi kuyikora, tumaze kugera ku rwego rushyitse, ubu dufite imyanya igera ku 7900, turashaka kongeraho indi tukagera ku bihumbi 10 nayo tukayisakara.”
Yavuze ko inyigo ya Stade ya Nyanza na yo yarangiye, ubu ikigiye gukorwa ari ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Na Gahanga irimo ariko sinakubwira ko izatangira gukorwa vuba.”
Stade ya Kigali i Nyamirambo iri gukorerwa inyigo kugira ngo nayo ivugururwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!