Pelé w’imyaka 82 arwaye Cancer yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi. Bivugwa ko uburyo bwifashishwa mu kwica utunyangingo twa Cancer ntacyo buri kumufasha muri iki gihe.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi n’abahoze bakomeye nka Rivaldo bakomoka mu gihugu kimwe n’Umufaransa Kylian Mbappe bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo basaba abatuye Isi gusabira Pele.
Ku wa Kane umukobwa wa Pelé yari yahumurije abantu ko ubuzima bwe buhagaze neza gusa kuri uyu wa Gatandatu byatangajwe ko ubufasha abaganga bari kumuha ntacyo buri kumumarira.
Byatumye yimurirwa mu gice kigenerwa abantu barwaye indwara zidakira kandi barembye cyane ku buryo akenshi abantu bahashyirwa ubuzima bwabo buba buri mu marembera.
Pelé ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Edson Arantes do Nascimento, afatwa na benshi nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi.
Yegukanye ibikombe bitatu by’Isi ari kumwe na Pelé mu 1958, 1962 na 1970. Yatsindiye Santos y’iwabo ibitego 643 mu mikino 659 mu gihe igihugu cye yagitsindiye ibitego 77 mu mikino 92.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!