00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze ngo u Rwanda rwisange nta Stade yemewe na CAF rufite (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 October 2021 saa 08:23
Yasuwe :

Nyuma y’uko u Rwanda rumenyeshejwe ko Stade ya Kigali itazemererwa gukomeza kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa A guhera ku mukino Amavubi azahuramo na Les Aigles du Mali mu Ugushyingo 2021, Minisiteri ya Siporo yatangiye gukora ibishoboka byose ngo yongere gukomorerwa mu gihe cya vuba.

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade ya Kigali i Nyamirambo, isigaje kwakira umukino umwe mpuzamahanga.

CAF yavuze ko nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 uzahuza u Rwanda na Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021, Stade ya Kigali itazongera kwakira imikino y’amakipe makuru y’ibihugu n’imikino mpuzamahanga y’amakipe asanzwe [ku rwego rwa A].

Ku wa Mbere, tariki ya 18 Ukwakira 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko bamaze kubona ibaruwa ya CAF imenyesha icyo cyemezo, ariko hari ibyo bari basanzwe bari gukora kugira ngo Stade ya Kigali igere ku rwego rwifuzwa.

Ati “Twabonye uru rwandiko rutumenyeshya, ariko n’ubundi hakaba hari ibyari byaratangiye gukorwa n’ubundi twari dufite muri gahunda ko bigomba kuzakorwa kugira ngo tugere ku rwego n’ibyifuzwa na FIFA.”

Muri Mata uyu mwaka, na bwo CAF yari yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru ko niba ntagikozwe kuri Stade ya Kigali, ishobora guhagarikwa ku buryo itari kwakira imikino mpuzamahanga yakurikiyeho.

U Rwanda rwakoze ibishoboka birimo kongera gutera amarangi, gutunganya mu rwambariro n’ibindi birimo gutunganya amatara, ruhabwa urushya rw’agateganyo nk’uko Shema Maboko Didier yakomeje abigarukaho.

Ati “Kuva muri Mata, CAF yari yasabye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ko avugurura stade. Harimo ingingo zitandukanye z’ibyo bagendaga bareba kandi noneho nk’u Rwanda twakoze ibyasabwaga kubera ko nk’uko mubizi, kuva muri Mata hariho stade nyinshi muri Afurika zahagaritswe. Stade y’i Nyamirambo yo ntabwo yari yahagaritswe ahubwo yari yemerewe kubera ko ibyasabwaga byari byakozwe.”

“Twabonye ibyemezo bitwemerera by’agateganyo bibiri kubera ko ibyo twasabwaga gukora buri gihe twarabikoraga ndetse nyuma yaho twongeraho n’ibindi byasabwaga kugira ngo tubone ko ikibuga cyacu cyemerwa kandi kigakinirwaho. Ikibuga cyacu [pitch] cyemewe nyuma yo gukorerwa isuzuma, ikindi byari amatara, na yo yarakosowe kandi noneho na CAF yashimye ko ari ku rwego rukuru.”

Abajijwe icyatumye iyi Stade yongera guhagarikwa kandi yari imaze kwakira imikino mike mpuzamahanga gusa kuva yemewe muri Gicurasi, Shema Maboko Didier yavuze ko ari uko basabwa kuzuza n’ibindi byose.

Ati “Ubu icyo bamenyesheje n’ibyo twaganiriye n’uwakoze igenzura wo muri CAF ni uko ibisabwa byose tugomba kubyuzuza, akaba ari yo mpamvu baduhaye n’iyi nteguza ko nyuma y’umukino wa Mali tugomba kuzabikora kugira ngo twuzuze byose dusabwa.”

“Uyu munsi FIFA na CAF bisaba ko hari urwego stade ziba ziriho, natwe ni byo badusabye kandi batugiriye n’inama ko tugomba kuvugurura Stade ya Kigali kuko ari yo dufite ishobora kwakira imikino mpuzamahanga kandi noneho akaba ari yo twarimo dukiniraho muri iyi minsi.”

“Ibisabwa ni byinshi, ariko icy’ingenzi ikibuga cyo gukiniraho kirahari, amatara arahari, ibindi dusabwa byo kongera mu rwambariro, kuba dufite aho abanyamakuru bakorera ndetse tukaba dufite n’intebe za buri muntu, ibyo byose ni byo turi kugira ngo tubare noneho turebe ingengo y’imari bizatwara kugira ngo Stade ibe yakwemerwa."

Yakomeje avuga ko imirimo yo kubikora yamaze gutangira kuko byari bisanzwe biri mu byo bakora. Ati “Turakomereza aho twari tugeze. Nk’uko nabivuze, hari ibyagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.”

Ku bijyanye n’ikibuga amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League [APR FC] na Confederation Cup [AS Kigali], yakwitabaza mu gihe yaba akomeje, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko icyemezo kizafatwa mu minsi iri imbere hashingiwe ku bizaba bigezweho.

Ati “Icyo ni icyemezo kizafatwa. Twamaze kubona n’urwandiko batumenyesha. Tugiye kubikora mu buryo bwihuse, igihe amakipe azaba agomba gukina, aho agomba gukinira na byo tuzabibamenyesha kuko tugomba guhura n’ibyo dusabwa kandi noneho nta kabuza tugomba kubikora.”

Yakomeje avuga ko imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali yatangiye ndetse n’ibaruwa CAF yohereje ku Cyumweru atari yo yatumye batangira imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali kuko byari bisanzwe bikorwa.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko barinze kutwibutsa kubera ko n’igihe batwemereraga by’agateganyo hari ingengo y’imari yagiyeho. Ntabwo CAF cyangwa FIFA yabyuka ibwira igihugu ngo mukore ikibuga ngo uhite ubikora kandi utabifite mu ngengo y’imari. Ibyakozwe hari ingengo y’imari yagiyeho kandi noneho byahuraga n’ibyasabwaga kuko Stade ya Kigali iri muri nkeya zari zemewe kugira ngo ibe igikinirwaho uyu munsi.”

“Kuba twahawe integuza yo kuyihagarika, ntabwo imeze nabi cyane ku buryo idashobora gukinirwaho, ahubwo hari ibyo dusabwa kuzuza kugira ngo igere ku rwego rusabwa. Ibyo ntabwo twari tubifitiye ingengo y’imari ubwo babitubwiraga, ariko ubu igomba gushakwa kugira ngo bikorwe.”

Stade ya Kigali yiyongereye kuri Stade Amahoro itaratangira kuvugururwa

Hashize imyaka itatu na Stade Amahoro itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga kuko u Rwanda rwasabwe kugira ibyo ruhindura cyane ko inkingi zayo zikingiriza abayirimo mu gice gitwikiriye.

Umushinga wo kuyivugurura watangiye kuvugwa mu 2017 mu gihe kuva muri Nzeri 2019 hatangiye kuvugwa ko imirimo igiye gutangira, ariko kugeza magingo aya nta kimenyetso cy’igihe byaba bizakorerwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko ibiganiro byo kugira ngo iyi Stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 itangire kubakwa biri kugana ku musozo kuko ibyinshi byamaze kwemeranywa hagati yabo n’abazayubaka.

Ati “Stade Amahoro, imirimo yo kuyongerera ubushobozi ndetse no kuyisaba biri mu nzira. Ubu, icyo twamenyesha abantu ni uko biri mu cyiciro cya nyuma cyangwa se biragana ku musozo ku buryo mu minsi iri imbere tuza gutangira imirimo kubera ko abubaka bamaze gutanga igishushanyo, twamaze kwemeranya ibizajya muri stade ndetse n’ibizakorwa.”

“Bamaze kutugaragariza igihe bizakorwa. Hariho intambwe ya nyuma isigaye yo kugira ngo bitangire gukorwa kubera y’uko no kuba twarahisemo ko Stade ya Kigali yaba yakira imikino ni uko iyi Stade [Amahoro] ibikorwa byo kuyisana cyangwa kuyongera ubushobozi, na byo byari biri mu nzira kandi vuba aha biratangira. Abazayubaka batanze igihe kingana n’amezi 24.”

Stade Amahoro na Stade ya Kigali ni zo zari zisanzwe zikinirwaho amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwa A [imikino izwi na CAF na CAF ku makipe makuru] mu myaka ya vuba.

Shema Maboko Didier yavuze ko izindi stade nshya zubatswe mu Rwanda, hari ibyo zibura hashingiwe ku byasabwe kuva muri Mata 2021, gusa hari ubusabe bahaye CAF ku buryo na zo zahabwa uruhushya rwo kwakira imikino mpuzamahanga itandukanye.

Ati “Nk’uko nabigarutseho, ibyo CAF na FIFA basaba byamenyekanye muri Mata uyu mwaka wa 2021 kandi nk’uko mubizi ziriya stade zubatswe mbere ya 2020 [harimo n’inshya zubatswe i Ngoma, Nyagatare na Bugesera], ubwo zubakwaga ntabwo ibisabwa uyu munsi byari bizwi ku buryo byari kuba byarashyizwemo ku buryo zakwakira iyo mikino zigasimbura Stade ya Nyamirambo, hari amarushanwa mpuzamahanga na zo zishobora kwakira ku rwego rwazo. Twavuganye na CAF badusaba kubaha uko zimeze noneho bakaduha ibyemezo byazo. “

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari amahirwe ko APR FC na AS Kigali zakinira mu Rwanda mu gihe zakomeza mu marushanwa Nyafurika, aho ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup rizakinwa hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo n’iya 5 Ukuboza 2021 mu gihe icyiciro cy’amatsinda giteganyijwe guhera muri Gashyantare 2022.

Hari kandi ko intebe ziri i Remera, ari zo zizashyirwa muri Stade ya Kigali mu gihe cya vuba ku buryo bizatwara amezi ane gusa ngo kugira ngo ibe igeze ku rwego rwifuzwa.

Stade ya Kigali isigaje kwakira umukino umwe mpuzamahanga ubundi igahagarikwa
Mu byo u Rwanda rwasabwe gukora harimo gushyira intebe ahicarwa n'abantu muri stade
Stade Amahoro na yo yahagaritswe mu myaka itatu ishize, iri mu nzira zo kwagurwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko u Rwanda rugiye gukora ibindi rwasabwe kugira ngo Stade ya Kigali ikomeze kwakira imikino mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .