00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa ‘Super Coupe’ ntukibereye i Huye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 August 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukino wa Super Coupe wari kuzahuriza APR FC na AS Kigali i Huye, uzabera kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye Igikombe cy’amahoro, wari uteganyijwe kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama saa Kumi n’ebyiri wimuwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo FERWAFA yandikiye abayobozi APR FC n’aba AS Kigali ibamenyesha ko uyu mukino uzakinwa tariki ya 14 Kanama saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyatewe n’uko rwiyemezamirimo atarasubiza stade ya Huye.

Yagize ati “Huye ntabwo rwiyemezamirimo aratanga stade (Handover), mu gihe iyo gahunda itarabaho nta gikorwa cyahabera.”

Super coupe yaherukaga kuba mu 2019 kubera Covid-19, As Kigali niyo ifite igikombe giheruka, mu gihe APR fc igiheruka mu 2018.

Aya makipe yombi niyo azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izatangira muri Nzeri 2022. APR fc izaseruka mu mikino ya CAF Champions league, As Kigali igasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Umukino wa ‘Super Coupe’ uzahuza APR FC na AS Kigali ntukibereye i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .