Iyi mikino yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko n’iyo mu Itsinda rya Mbere ari ho yakiniwe. Yasojwe Ikipe y’Igihugu ya Kenya n’u Rwanda ari zo zibonye itike yo kuzakina ijonjora rya nyuma ry’imikino yo gushaka Igikombe cy’Isi.
Itsinda rya Kabiri rigizwe n’amakipe umunani ni Cameroun, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania.
Imikino y’Itsinda rya Mbere yaranzwe n’imbogamizi ikomeye y’ikirere, kuko imvura yatumye hari imikino myinshi itarangira, bikaba ngombwa ko amakipe agabana amanota.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryakiriye iyi mikino, Rurangwa Landry ushinzwe Iterambere ry’uyu mukino, yavuze ko hari ibintu bitungurana adafite ubushobozi bwo guhindura.
Yagize ati "Buriya rero hari ibintu tutahindura cyangwa ngo tugene, gusa twiteguye kwakira iri rushanwa ngo naryo rizagende neza nk’irya mbere."
Amakipe abiri azitwara neza mu Itsinda B aziyongera kuri Kenya n’u Rwanda zitwaye neza mu rya A na Namibia, Uganda na Zimbabwe zitakinnye iyi mikino y’amajonjora ya mbere hanyuma bikine irushanwa ryo gushaka itike ya nyuma “Africa Regional Finals” rizabera muri Nambia mu Ukwakira 2023.
Ibihugu byose bizahura hagati yabyo hanyuma amakipe abiri ya mbere abone itike y’Igikombe cy’Isi "ICC Men’s T20 World Cup 2024" kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na West Indies mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!