00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena Williams agiye gusezera kuri Tennis

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 August 2022 saa 05:21
Yasuwe :

Umunyamerika Serena Williams, yatangaje ko agiye gusezera gukina Tennis akajya kwita ku mukobwa n’umugabo we.

Uyu mugore w’imyaka 41 ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kanama 2022, mu kinyamakuru Vogue, avuga ko ashaka kwita ku mukobwa we w’imyaka itanu Alexis Olympia Ohanian Jr ndetse n’umugabo we Alexis Ohanian.

Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko ngiye kuba ndetse Tennis nkajya gukora ibindi by’ingenzi kuri njye. Sinari nzi ko iki gihe kizagera ariko nanone niteguye ibigiye kuza.”

Serena yakomeje avuga ko adasezeye kubera kwita ku mwana n’umugabo gusa, ahubwo ko adashaka kubyara umwana wa kabiri akiri umukinnyi nk’uko yabigiriwemo inama n’abaganga.

Yagize ati “Umwaka ushize njye na Alexis twashatse kubyara umwana wa kabiri, abaganga bambwira ko byaba byiza mbikoze ntuje, nahise mvuga ko ntazongera kubyara nkiri umukinnyi. Muri make nari nkeneye kuguma muri Tennis byeruye cyangwa kuyivamo byeruye.”

Serena Williams yamaze ibyumweru 139 ari we mukinnyi wa mbere muri Tennis y’abagore, afatwa nka nimero ya mbere mu bihe byavuba, agafatwa nk’uwa kabiri w’ibihe byose nyuma ya Margaret Court umunya-Australia watwaye Grand Slam 24, mu gihe Serena Williams yatwaye 23.

Serena Williams wabaye ikirangirire muri Tennis agiye gusezera
Serena Williams agiye kwita ku mukobwa we w'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .