Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, Pastor Deus Sangwa mu gikorwa cyo kugaragaza impano zihishwe mu bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyabereye muri Kigali Convention Center.
Yagize ati "Muri siporo twaganiriye ku kibazo cy’ibura ry’ibibuga byo kwidagaduriraho, nk’uko ari ikibazo cyagaragajwe n’umukinnyi ufite ubumuga bwo mu mutwe, twasanze ko ari ikibazo gihari mu by’ukuri, tukaba twishimira ko bahawe icyizere cy’uko n’ubundi aho abandi bakinira nabo batagomba guhezwa ko nabo bagomba kujya bahakinira."
Yavuze ko gahunda y’imikino muri Special Olympics Rwanda ikomeje cyane ko barimo gutegura abakinnyi bazaserukira igihugu mu mikino y’Isi y’abafite ubumuga “Special Olympics World Summer Games 2023” izabera i Berlin mu Budage hagati ya 17 na 25 Kamena 2023.
Ati "Gahunda ya siporo muri Special Olympics Rwanda irakomeje aho dutoza abana kandi turi mu bihe byo kwitegura imikino y’Isi ubwo rero ntabwo twicaye ni cyo gituma turimo guhamagarira buri wese ngo ashyigikire siporo muri Special Olympics Rwanda kugira ngo nibajya guserukira u Rwanda bazagende bashoboye kandi bafite ibyangombwa byose kugira ngo bazahagararire u Rwanda neza."
Pastor Deus ashimangira ko gahunda y’imikino ihuza abafite ubumuga n’abatabufite yatangijwe mu mashuri "Unified champion school", imaze gutanga umusaruro mu buryo bugaragara.
Ati "Iyi gahunda ya Unified champion school kuva yatangira yatanze umusaruro kuko hari nk’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bigaga mu bigo ariko ntibahabwaga umwanya wo gukina n’abandi banyeshuri, bakumva ko bahejwe muri iyo mikino byatumye babasha kumva ko bakinana nabo."
Special Olympics Rwanda ifite abakinnyi barenga ibihumbi makumyabiri na kimwe (21,000), bakina imikino itandukanye ari yo umupira w’amaguru “Football”, Basketball, imikino ngororamubiri “Athletics” na Bocce.
Iyi mikino ikaba ikunze kubera ku bibuga bitandukanye byo hanze birimo; Kicukiro, Lycée de Kigali, SOS n’ahandi hatandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!