Ubwo bizihizaga iyo sabukuru ku nshuro ya 41 kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bagaragaje ibyishimo ko bongeye guterana nyuma y’imyaka ibiri bitabakundira kubera icyorezo cya Covid-19 cyateye.
Nk’uko bisanzwe kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya byabanjirijwe n’umugoroba w’igitaramo wabaye ku Cyumweru.
Igitambo cya Misa cyabereye imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho kiyoborwa na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.
Cyitabiriwe n’imbaga y’abantu y’ababarirwa mu bihumbi 30 baturutse mu bihugu birimo Uganda, Burundi, Tanzanzia, Kenya, Pologne, USA, u Buhinde, u Butaliyani, u Bubiligi, u Budage, u Bushinwa, Espagne n’u Rwanda.
Awan waturutse muri Amerika yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze i Kibeho kandi yahisemo kujya aza buri gihe ku isabukuru y’amabonekerwa ndetse no kuri Asomusiyo.
Ati “Ubwa mbere nza hano ni umugore wanjye wari wanzanye ngo tujye gusenga. Nasanze ari ahantu heza hadufasha kwegerana n’Imana ku buryo niyemeje ko buri gihe nzajya nza hano.”
Hari abamara iminsi mu nzira bagenda n’amaguru
Abakirisitu bemera Bikira Mariya bakora ibishoboka byose kugira ngo ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa ye, ntibabure i Kibeho aho yabonekeye.
Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bahisemo kujya bibabaza bagafata urugendo rw’iminsi ine cyangwa itanu, bagaturuka aho batuye bakagenda n’amaguru kugeza igihe bagereye i Kibeho.
Uwiragiye Alexia wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yavuze ko we n’itsinda basengana buri gihe baza i Kibeho bakamara iminsi ine cyangwa itanu mu nzira bagenda n’amaguru.
Ibyo babikora atari uko babuze ubushobozi bwo gutega imodoka ariko bahitamo kwibabaza kugira ngo Bikira Mariya abumve abasabire ku Mana ibakemurire ibibazo bafite.
Iyo bari mu nzira bitwaza ibyo guteka n’amasafuriya ndetse n’amasahane kugira ngo nibagera aho bacumbika babashe kurya.
Ati “Twumvikana ko nitugera kuri paruwasi ducumbika tugateka noneho bwacya mu gitondo tugakomeza urugendo. Twavuye mu Karere ka Rubavu tariki 23 z’uku kwezi.”
Yavuze ko akenshi bagera i Kibeho ibirenge byabyimbye ariko ntacyo bibatwaye kuko baba bazi icyo baje gushaka.
Ati “Ibibazo byacu Bikira Mariya arabisubiza kuko nkanjye yankijije kanseri nari ndwaye mu ibere, ankiza n’ibibyimba byo mu kwaha. Uyu munsi ibyo naje kumusaba nabyo nizeye ko azabimpa.”
Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yasabye abakirisitu kurushaho kwegera Imana no kwiyambaza Bikira Mariya kandi bagakora ibyiza gusa nk’uko yabibasabye agihe abonekera i Kibeho.
Yavuze ko ari umugisha ku Rwanda kuba rwaragize amahirwe yo kugira Kibeho nk’ahantu hatagatifu Bikira Mariya yabonekeye.
Ati “Abakirisitu barabyumva ko ari umugisha twabonye kuko ntabwo ari henshi cyane Bikira Mariya yagiye abonekera mu Isi, muri Afurika ni mu Rwanda gusa niho hemewe. Rero ni umugisha ariko uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera ariko abakirisitu barabizi niyo mpamvu baturuka imihanda yose bakigomwa imirimo bakaza kurara hano bakahasengera bagatarama.”
Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.
Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko buri mwaka i Kibeho hasurwa n’abarenga ibihumbi 600.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!