Cardinal Richard Kuuia Baawobr yatorewe mu Nteko Rusange ya 19 y’Inama y’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar yateraniye muri Ghana mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni Inteko Rusange yitabiriwe n’abarenga 130 barimo aba-Cardinal n’Abepisikopi bahagarariye bagenzi babo bo ku Mugabane wa Afurika barenga 600.
Cardinal Richard Kuuia agiye muri uyu mwanya asimbura Cardinal Philippe Ouédraogo wo muri Burkina Faso.
Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri RDC, Cardinal Fridolin Besungu Ambongo nawe yatowe nka Visi Perezida w’iyi Nama y’Abepiskopi, mu gihe Musenyeri Lucio Andrice Muandula wo muri Mozambique yatowe nka Visi Perezida wa Kabiri.
Kuwa 29 Gicurasi 2022 nibwo Papa Francis yatangaje ko yazamuye mu ntera Musenyeri Richard Kuuia Baawobr amugira Cardinal, biteganyijwe ko azimikwa ku mugaragaro kuwa 29 Kanama 2022.
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagascar yatangijwe ku mugaragaro mu 1969 ubwo Papa Paul VI yahagiriraga uruzinduko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!