00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yagizwe umuyobozi wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte i Roma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Cardinal Antoine Kambanda usanzwe ari Arikiyepiskopi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte y’i Roma, yashinzwe ubwo yatorerwaga kuba Karidinali.

Ubusanzwe muri Kiliziya Gatolika ya Roma, ugizwe Karidinali ahabwa ubutumwa bwo kuyobora imwe muri Kiliziya za diyosezi ya Roma, Papa abereye umwepiskopi. Ntabwo bimubuza gukomeza ubutumwa aba asanganywe mu gihugu cye cyangwa ahandi.

Ni muri urwo rwego Cardinal Kambanda yagizwe umuyobozi (titulaire) wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte, ashyikirizwa inshingano mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, muri iyi kiliziya imenyerewe nka bazilika nto ya San Sisto Vecchio.

Ni mu gitambo cya misa cyayobowe Karidinali Kambanda ubwe. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda bari bagiye kwifatanya na we.

Nyuma y’Indirimbo Itangira yaririmbwe mu Kinyarwanda hamwe n’indamutso itangira Igitambo cya Misa, hasomwe ibaruwa ya Papa Francis igira Cardinal Kambanda, uwaragijwe iyi bazilika nto yitiriwe mutagatifu Sixte y’i Roma.

Ni Misa yakoreshejwemo Ikinyarwanda cyane, kuko uretse indirimbo itangira yari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, isomo rya mbere na ryo ryasomwe mu Kinyarwanda nk’uko Kinyamateka yabyanditse.

Hakurikiyeho Ivanjili n’Inyigisho yatanzwe na Cardinal Kambanda mu rurimi rw’Igitaliyani.

"Mu nyigisho ye yagarutse ku bumwe, ubufatanye n’ubutumwa bikwiye kuranga abakristu nk’uko Kiliziya idahwema kubyibutsa muri iki gihe”, nk’uko byatangajwe.

Muri iki gitambo cya Misa hari abandi bifatanyije na Cardinal Kambanda barimo Cardinal Juseppe Bertello, Musenyeri Anselmo Guido wahoze ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Rugambwa Protais ukomoka muri Tanzania akaba n’Umunyamabanga muri Propaganda fide, ishami rishinzwe iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

Hari kandi Musenyeri Salvatore Niciteretse, Umwepiskopi wa Bururi mu Burundi; n’abapadiri biganjemo abanyarwanda bakorera ubutumwa i Roma, hamwe n’abalayiki bahatuye barimo n’urubyiruko ruhiga.

Cardinal Kambanda yashimiye abifatanyije na we, aho yanditse kuri Twitter ati "Ndashimira abavandimwe twifatanyije mu kwakira ubutumwa bwa Bazilika ya San Sisto, nashinzwe na Papa Fransisiko i Roma aho Mutagatifu Dominiko yatangiriye Umuryango w’Abadominikani."

Kugirwa Umuyobozi w’imwe muri Kiliziya ziri i Roma, ni igikorwa kigamije kugaragaza ubumwe bwihariye Karidinali afitanye na Papa, nk’Umwepiskopi wa Roma. Bigaragaza ku buryo bufatika ko ari umwungiriza wa hafi wa Papa.

Uyu mwanya Cardinal Kambanda yahawe wahoranye Cardinal Marian Franciszek Jaworski ukomoka muri Ukraine, witabye Imana ku wa 5 Nzeri 2020. Yahoze ari umuntu wa hafi wa Papa Yohani Pawulo II.

Cardinal Kambanda yigishije mu Gitaliyani, ariko amwe mu masomo n'indirimbo byari mu Kinyarwanda
Cardinal Kambanda ni we wayoboye iki gitambo cya Misa
Iyi bazilika yaragijwe Cardinal Kambanda nk'umuyobozi wayo
Abanyarwanda baba mu Butaliyani bitabiriye uyu muhango
Abihayimana baba mu Butaliyani bitabiriye iki gitambo cya Misa, bifataya na Cardinal Kambanda mu byishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .