Nubwo umumaro w’amadini n’umusaruro w’inyigisho zayo byabaye nk’agatonyanga mu nyanja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko benshi biciwe aho basengeraga, bicwa n’abitwaga abakirisitu, yongeye kugira uruhare mu rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge nyuma yayo.
Ni ko Itorero Salvation Army ryinjiye ku butaka bw’u Rwanda ritangira gushinga imizi mu 1995 mu yahoze ari Komine Kayenzi ya Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Iri torero ryashinzwe mu mu 1865 mu Burasirazuba bwa Londres rikaba ari naho rifite icyicaro gikuru. Kuri ubu rikorera mu bihugu birenga 132 ku isi.
Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amahano yamenyekanye ku isi hose, yatumye Itorero Salvation Army ryohereza itsinda ry’abatanga ubufasha mu Rwanda, ari na byo byaje kubyara ishami ryaryo mu Rwanda kuri ubu rikurikirana n’ibikorwa byaryo mu Burundi.
Ni Itorero rya gikirisitu ribarizwa mu ihuriro ry’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda, rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, insengero mu Ntara zose z’igihugu n’abayoboke banditse babarirwa hagati ya 3000-3500.
Imyitwarire nk’iya gisirikare yavuye he?
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Capitaine Mudenge Jean Damascène, Pasiteri ushinzwe guhuza Itorero n’izindi nzego, yavuze ko mu itangira Salvation Army yitwaga Christian Mission/ Mission Chrétienne - ukaba umuryango w’ivugabutumwa rya gikirisitu.
Ibikorwa byayo byagukanye ingoga mu gihe gito, igera ku bantu benshi ari na cyo cyatumye bisanishwa n’iby’abasirikare bazwiho kutazarira mu mikorere.
Capitaine Mudenge ati "Mu 1878 abatangije Salvation Army ubwo barimo bisuzuma, basanze bamaze kugera ku bikorwa bifatika mu gihe gito baravuga bati ’turimo kubona dukora umurimo wacu nk’abasirikare.’ Rya zina yatangiranye barariretse bahitamo kwitwa Army [Ingabo] ariko atari abasirikare basanzwe ahubwo ari ingabo zijyana abantu ku gakiza, izina ’The Salvation Army’ ritangira ubwo."
Izina rimaze gufata ni bwo hashatswe ibirango birimo imyambarire n’amapeti.
Umuyoboke w’itorero w’ipeti rito yitwa ’soldat. Abari muri icyo cyiciro bose bamabara ipeti ry’ubururu ariho inyuguti ya ‘S’ isobanura ‘Salut/Salvation’ [agakiza].
Ugereranywa n’umudiyakoni yitwa ’Officier Local (e)’ naho ushaka kuba pasiteri abanza kunyura mu ishuri ryabugenewe akarimaramo imyaka ibiri.
Umukandida usoje amasomo yigisha iby’ubupasiteri aba afite ipeti rya Lieutenant, agakurikirwa na capitaine, Major, Lieutenant Colonel, Komiseri gutyo gutyo.
Uyobora itorero ku rwego rw’isi aba afite ipeti rya Jenerali; ni umwe ku isi akaba atorwa mu bakomiseri muri manda y’imyaka itanu.
Lieutenant ni nk’umupasiteri ukimenyerezwa, Capitanine aba ari nka Reverend Pasteur mu yandi madini.
Ipeti rya Lieutenant umuntu arimaraho imyaka itanu yakora neza akagirwa Capitaine. Nyuma y’imyaka 15 nibwo ashobora kugera ku ipeti rya Major agakomeza azamurwa bitewe n’uko umurimo awushoboye.
Nubwo rifite imiterere nk’iyo, ngo ntaho ihuriye n’igisirikare gisanzwe ndetse nta masomo ajyanye na byo abayoboke b’iri torero bahabwa nk’uko Capitaine Mudenge abivuga.
Ati "Ntaho bihuriye n’igisirikare gisanzwe, ntabwo tugira amasomo ya gisirikare ahubwo tugira ishuri ryigisha abapasiteri kugira ngo bajye kwigisha bazi Bibiliya. Umuntu wese wizeye Umwami Yesu nk’umwami n’Umukiza aba ari umusirikare."
Intumwa Pawulo mu ibaruwa yandikiye Timoteyo yagize ati "Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare (1 Timoteyo 2: 4).
Inzego z’itorero n’ibimenyetso biri mu kirango cy’Itorero
Ku rwego rw’isi hari Salvation Army i Londres ahari abahagarariye imigabane yose. Kuri buri mugabane haba urwego rwitwa Teritwari rugakurikirwa na Command, Region, Division, District, Post na Section.
Ikirango cya Salvation Army gifite ibimenyetso bitandukanye byanditsemo amagambo ya ‘Blood and Fire’ ni ukuvuga amaraso n’umuriro.
Bisobanurwa ko amaraso ari ayo Umwami Yesu yavuye ngo ab’isi bababarirwe ibyaha byabo, naho umuriro ukagereranywa na Mwuka Wera wamanukiye Intumwa ku munsi wa pentekositi.
Muri iki kirango harimo inkota ebyiri zisobekeranye ziri munsi y’umusaraba hagati harimo inyuguti ya ‘S’ ihagarariye ‘Salvation’ ari ko gakiza.
Bivuze ko agakiza kava ku musaraba ariko nyuma yo kugahabwa umuntu agomba kukarwanira.
Salvation Army izwiho kwifashisha fanfari (fanfare) mu by’umuziki, ibyo Capitaine Mudenge ahuza n’uko byoroshye gucuranga ibi byuma bitewe n’uko bidasaba umuriro w’amashanyarazi ndetse aho ari ho hose wagera ukaba wacuranga bitagoranye.
Ati "Hari icyo twita ivugabutumwa ryo hanze ry’umwanya muto. Uwatangije Itorero yasanze hari igihe tujya mu nsengero ariko hari abo dusize bicaye ku kabari bagombye kubwirwa ubutumwa. Muri iyo gahunda yacu, tugenda tuvuza ibyuma bya fanfare. Itsinda ry’abavuza ibyo byuma ryaratangiye hano mu Rwanda kandi rikora neza."
"Iyo dukora umutambagiro/akarasisi nk’igihe hari umuhango munini nko gusengera abapasiteri, twese tuba twambaye kimwe. Iyo dufite nk’icyo gikorwa Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iradufasha bitewe n’uko tuba turi bukoreshe umuhanda uyu n’uyu."
Itorero Salvation Army kandi rifite ibikorwa bigamije gufasha mu guhanga akazi binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi nk’uko Nsengimana François, ushinzwe ibikorwa by’iterambere yabisobanuye.
Harimo no kwigisha urubyiruko amasomo y’imyuga nk’ubudozi n’ubukanishi ku buryo bagera ku rwego rwo kubona akazi cyangwa bakakihangira, kurwanya imirire mibi, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye n’ibindi.
Hari kandi ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byatanzwe binyuze muri Siporo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi ahubatswe n’ikibuga cy’imikino cyitiriwe ubumwe n’ubwiyunge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!