00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yohereje Cardinal Kambanda kumuhagaragarira mu muhango ukomeye muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Cardinal Antoine Kambanda byitezwe ko ku wa 5 Ugushyingo azahagararira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, mu muhango wo gushyira mu rwego rw’abahire Maria Carola, umubikira witangiye abakene mu gihugu cya Kenya mu myaka ijana ishize.

Ni umuhango ukomeye muri Kiliziya Gatolika kuko ubanzirizwa gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu, intera ikomeye umukirisitu ashobora gushyirwaho atakiriho.

Umupadiri ushinzwe ibijyanye no gushyira abakirisitu mu rwego rw’abatagatifu muri Arkidiyosezi ya Nyeri, Peter Githinji, yavuze ko uwo muhango utegayijwe ku wa 5 Ugushyingo, mu karere ka Meru.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhango uzaba ubayeho mu mateka ya Kiliziya muri Kenya.

Ni umuhango ugiye kuba nyuma y’uwabaye ku wa 23 Gicurasi 2015, ubwo hashyirwaga mu rwego rw’abahire, umubikira Irene Stefani Nyaatha.

Carola agiye kugirwa umuhire nyuma y’igenzurwa ryakozwe ku bikorwa byamuranze.

Yavukiye mu Butaliyani mu 1877, agera muri Kenya 1905, ahava mu 1925. Afatwa nk’umuntu mu gihe cye witangiye abakene ku rwego rukomeye.

Maria Carola agiye gushyirwa mu rwego rw'abahire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .