Ibi biganiro byitabiriwe n’abagera ku 1000 barimo urubyiruko ruhagarariye abandi mu ndembo zose zigize ADEPR hatangwa ubutumwa bujyanye n’ibikorwa byahariwe “ukwezi kw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda” muri iri torero.
I Kigali hateraniye urubyiruko rwo mu mahuriro y’abanyeshuri b’abanyetorero biga muri za kaminuza (CEP) mu gihe abandi babikurikiye ndetse bagahabwa n’umwanya wo gutanga ibitekerezo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo babashe kumenya amateka y’ibyabaye bamwe muri bo bataravuka.
Umwe mu bayobozi b’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Lambert Abariho, mu kiganiro yabagejejeho, yavuze ko bakwiye kumenya amateka y’igihugu cyabo n’uruhare urubyiruko rwayagizemo mu buryo bubi cyangwa bwiza.
Yasobanuye ko abenshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko ariko ko no mu bayihagaritse bakanashyiraho icyerekezo gishya cy’igihugu harimo urubyiruko.
Abariho yavuze ko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ari ngombwa kuko hari igihe bwasenyutse ariko ubu hakaba haratewe intambwe nziza mu kongera kubwubaka. Yabasabye kwemera ko inshingano zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubusigasira biri mu biganza byabo.
Ati “Hari umuco mubi tugira nk’abantu bakiri bato tugakunda buri gihe guhora twumva ko ibyacu bizaza ejo tuvuga ngo “ubwo runaka agihari ibi ntibindeba ariko inshingano ya mbere ni ukwemera ko ibyo ari inshingano yawe.”
Yongeyeho ko uretse abarenga miliyoni bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi hari n’izindi ngaruka yagize bityo bakwiye kumenya no guhangana n’ingaruka z’ayo mateka ku muryango nyarwanda zirimo urwikekwe, kwishishanya, ibikomere by’uburyo butandukanye.
Ikindi yasabye urubyiruko ni ukwirinda abashaka kubafatirana n’icyo amateka yasize mu miryango yabo no mu buzima bwabo bakaba babakururira mu ngengabitekerezo yatuma u Rwanda rusubira aho rwavuye.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Donatien Nikuze, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye izindi zose zubakiyeho kandi ko ari urugendo abantu bose bagomba gufatanyamo.
Ati “Kubaka ubumwe rero ni urugendo twese dusaba gufatanyamo, ntabwo ari inshingano ya minisiteri gusa. Ni inshingano y’Abanyarwanda twese kuko iyo tuvuga ubumwe bugaragarira mu mibanire nta vangura, nta kwishishanya, mu rukundo no gutabarana. Izo ndangagaciro zo kuba umwe zive mu magambo zijye mu bikorwa.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko mu byafasha kubaka ubumwe harimo kugira umutima uciye bugufi no kumva ko buri muntu akeneye mugenzi we, gukundana mu bantu ubwabo no gukunda igihugu, gufata inshingano no kwirinda ubunebwe kuko “uko abantu bahunga inshingano ari ko ubukene bugwira.”
Yabakanguriye kugira icyerekezo kandi bakazirikana ko urugendo rwo kwiyubaka rufite imbogamizi.
Ati “Nituvuga ubumwe muzumva abantu babiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Hari abashaka gusenya, izo ni imbogamizi ariko dukwiye kuba turi mu mwanya wo guhangana na zo. Uko tubyitaho tuzagerayo.”
Iratwumva Gad ubarizwa muri CEP/ULK ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro, wavuze ko nubwo baba basanzwe bahurira mu nsengero, ku ishuri n’ahandi, iyo bahujwe bakaganirizwa ku mateka bibafasha kumenya igihugu barimo, aho cyavuye n’aho kigana ndetse n’uruhare rwabo mu kugiteza imbere.
Ishimwe Clemence wavuye muri CEP ya Kaminuza ya Kigali, yavuze ko hejuru yo kuba umukirisitu biba bikwiye no kuba umuturage usobanukiwe kandi ko ibiganiro bahawe yabikuyemo isomo ryo guharanira kugera ikirenge cy’abihaye intego yo kuvana igihugu mu mwijima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!