00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe amarushanwa Stars for Jesus yitezweho kuzamura impano z’abato

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 July 2022 saa 09:46
Yasuwe :

Abana bafite impano zitandukanye bafite munsi y’imyaka 16 bashyiriweho amarushanwa yo kuzamura impano azwi nka ’Stars for Jesus,’ basabwa kuyitabira muri ibi bihe by’ibiruhuko.

Ni amarushanwa asanzwe ategurwa na Reverend Alain Numa ku bufatanye n’itorero rya Gikirisitu Shilo Mauntain ndetse n’inkunga y’andi materoro ya gikirisitu mu Rwanda.

Stars for Jesus ryatangijwe mu 2016 ariko riza kugenda rihura n’imbogamizi zitandukanye zatumye mu mwaka wakurikiyeho risubikwa riza gusubukurwa mu 2020.

Ubwo ryasubukurwaga n’ubwo byari mu bihe bya Covid-19 ryitabiriwe n’abana basaga 210. Mu 2021 barenze 200 ku buryo kuri iyi nshuro bashobora kugera nibura mu bana 300.

Iri rushanwa rizamura impano z’abakiri bato mu nzego eshatu z’ingenzi zirimo kuririmba, gucuranga ndetse no kubwiriza Ijambo ry’Imana.

Uru ni urubuga abana bo mu matorero ya gikirisitu bashyiriweho by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko mu rwego rwo kubafasha kwirinda ibishuko, kuzamura impano zabo bakiri bato no kubatoza inzira nziza.

Numa Alain uri mu bategura iki gikorwa avuga ko atari igikorwa gishingiye ku itorero runaka ahubwo ko ari igikorwa kigamije kuzamura impano z’abana nk’iyerekwa yagize ubwo yajyaga gutangiza iyi gahunda.

Ati “Naje gusanga abahanzi benshi muganira bakubwira ko babitangiye bakiri bato muri chorale, hamwe n’iyerekwa rero niyemeje guteza imbere impano z’abakiri bato ku buryo baherekezwa kandi nifuza ko byagera ku bana mu Rwanda hose no muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Reverend Numa Alain yavuze ko intego ari ugufasha abana b’Abanyarwanda bakazamura impano zabo bakiri bato ndetse no guhatana ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bishop Murekatete Olive yasabye abandi bayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda gufasha abana bakiri bato no kubaha umwanya mu bikorwa bitandukanye by’itorero nko kuririmba, kubwiriza, kuyobora, gucuranga n’ibindi mu rwego rwo kubatinyura.

Ati “Tubona abana bigishwa ku cyumweru mu gitondo ‘Sunday school’ ariko ntabwo tubona ikivamo. Icyo navuga ni uko n’imyumvire igenda ihinduka ariko turasaba abayobozi b’amatorero bagenzi banjye gufasha abana no kubaha umwanya mu bikorwa by’itorero mu rwego rwo kubatinyura.”

Kugeza ubu Stars For Jesus imaze kwitabirwa n’abana basaga 500 kuva yatangira mu 2016 gusa abana batatu muri buri cyiciro, gucuranga, kuririmba cyangwa kubwiriza nibo bahembwa.

Muri aya marushanwa ariko kandi umwana yemerewe guhatana mu byiciro bitandukanye mu gihe abifitiye ubushobozi.

Numa yavuze ko ibihembo muri iri rushanwa byongerewe aho umwana wa mbere muri buri cyiciro azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ibihumbi 60 Frw uwa gatatu na we ahabwe ibihumbi 40 Frw.

Kuri ubu abifuza gutahana muri aya marushanwa batangiye kwiyandikisha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho abateguye iki gikorwa bagiye baganira n’abayobozi b’amatorero kugira ngo bafashe abana bafite impano kuzigaragaza ndetse no kubafasha kuzisigasira.

Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira ku wa 10 Kanama 2022 mu gihe amajonjora mu byiciro bitandukanye ateganyijwe ku wa 15 Kanama 2022, ku wa 20 Kanama no kuwa 27 Kanama 2022 mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 3 Kanama 2022.

Ubusanzwe mu majonjora hatoranywa abana batanu muri buri cyiciro bahize abandi hanyuma bagahurira ku cyiciro cya nyuma aho batoranyamo batatu ba mbere muri buri cyiciro ariko akaba ari bo bahembwa.

Amahirwe ari mu kwitabira iri rushanwa ku bana ni uko bibatinyura ndetse n’impano zabo zikabasha kumenyakana. Nk’umwana wahize abandi umwaka ushize mu kuririmba ni Uwase Esther wanakorewe indirimbo ku bufatanye na Moriah Entertainment.

Uwase yavuze ko kwitabira aya marushanwa byamuhaye gutinyuka no gusobanukirwa neza impano yifitemo, asaba ababyeyi n’abayobozi b’amadini gufasha abakiri bato no kubaherekeza mu kuvumbura impano zabo no kuziteza imbere.

Uwase Esther yananyujijemo akora mu nganzo
Uwase Esther wahize abandi mu kuririmba umwaka ushize yasabye bagenzi be kwitinyuka bakitabira aya marushanwa
Reverand Allain Numa yavuze ko guteza imbere impano z'abana ari inzozi ngari afite
Mugisha, umwana wa Alain Numa niwe wayoboye ibiganiro
Bishop Olive Murekatete yasabye abayobozi b'amadini gufasha abana gutera imbere mu buryo bw'umwuka
Abana basabwe kwitabira iri rushanwa rigamije kuzamura impano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .