Gusa kugeza ubu hari Abakirisitu babura uko bajya kwizihiza uwo munsi mukuru ukomeye bitewe n’uko haba ubwo uhuriranye n’igihe cy’akazi bikababangamira.
Ubwo uwo munsi mukuru wizihizwaga ku nshuro ya 41 bamwe mu Bakirisitu bagowe no kuwitabira kuko wabaye ku wa mbere, umunsi abafite akazi ka Leta n’abakora mu bigo byigenga n’ahandi bagomba kuba bari ku kazi.
Umwe mu bakirisitu yabwiye IGIHE ati “Njyewe kujyayo ntabwo byankundiye kuko nabuze uruhushya ku kazi. Nahisemo kujya ku kazi nyine kugira ngo batanyirukana ariko Leta izadufashe kuri uyu munsi ijye itanga konji [ikiruhuko].”
Bagenzi be nabo basaba ko ku munsi w’amabonekerwa ya Kibeho hajya hatangwa ikiruhuko kugira ngo Abakirisitu bajye kuwizihiza bisanzuye.
Tabaro Laurent yagize ati “Birakwiye rwose ko bajya batanga ikiruhuko kuko nkatwe dukorera leta biratugora cyane. Biratubangamira cyane kuko abenshi ntitubasha kuwizihiza kubera akazi.”
Na Kiliziya niko ibyifuza
Mu 2018 Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yatangaje ko Kiliziya Gatolika igiye gusaba Leta y’u Rwanda kujya itanga umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ku isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya yizihizwa ku wa 28 Ugushyingo buri mwaka.
Icyo gihe yavuze ko kwizihiza ayo mabonekerwa ari umunsi ukomeye mu Rwanda no ku Isi hose bityo Leta ikwiye gutanga umunsi w’ikiruhuko kugira ngo abakozi bashaka kuwizihiza ntibabangamirwe.
Ati “Dufite icyifuzo cyo gukomeza kwegera ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo uyu munsi ku wa 28 Ugushyingo uhabwe agaciro ukwiye kugira ngo umunyarwanda ubishatse wese abashe kuba yaza i Kibeho atishe akazi atagombye gusaba uruhushya. Tuzasaba ko uyu munsi waba uw’ikiruhuko mu gihugu hose.”
Akimara kubivuga imbaga y’Abakirisitu gatolika bari aho bahise bakoma mu mashyi bigaragaza ko babyishimiye.
Ubwo i Kibeho hizihirizwaga isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, Musenyeri Hakizimana aganira n’itangazamakuru yavuze ko batangiye gusaba Leta uwo munsi w’ikiruhuko.
Yavuze ko we ubwe yabisabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi hari icyizere.
Yagize ati “Nabisabye nka Musenyeri wa Gikongoro mbivugana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, insaba ko nabijyana mu nama y’Abepisikopi tugategura ingingo zerekana akamaro bifitiye u Rwanda, ubukirisitu n’aka Karere ka Nyaruguru.”
Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru bafite inama y’Abepisikopi kandi bazabitegura.
Ati “Tuzabikora kugira ngo dusabe konji tubihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abijyanye mu Nama ya Guverinoma.”
Ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko yemewe mu Rwanda ni 15. Yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro k’umwihariko ibizirikanwa kuri iyo minsi no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!