Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Papa Theodoros II yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko azabonana n’abayobozi bakuru mu gihugu ndetse akitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iri dini mu Rwanda.
Theodoros II, ni umwe muri ba Papa icyenda bayoboye idini y’Aba-Orthodox kuri ubu rifite abayoboke benshi mu bihugu biri mu Burasirazuba bw’Isi.
Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2013.
Yatangiriye mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.
Idini rya Orthodox rifite Paruwasi umunani mu gihugu hose , harimo Paruwasi ya Kaziba muri Kirehe, iya Rwabutazi muri Kirehe, Gashongora muri Kirehe , iya Rwamagana, iya Gishali, iya Nyagasambu, iya Nyamata, iya Butare, iya Gisenyi ndetse n’iya Cyangugu.
Kiliziya ya Orthodox igaragaza ko imaze guhindura imibereho y’abaturage batuye muri Paruwasi zose ikoreramo, aho ibafasha kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere, guha abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye amazu yo guturamo ndetse no kwishyurira abana amashuri.
Idini ry’aba- Orthodox ryiganje mu Burasirazuba bw’Isi, rikagira abayoboke basaga miliyoni 200.
Mu myaka isaga ibihumbi ishize, iri dini ryari rifatanye na Kiliziya Gatolika ariko biza gutandukana kubera kutumvikana ku myemerere. Ni idini rifite abayoboke benshi mu Bugereki, u Burusiya na Turikiya.
Nubwo bagira abayobozi bahagarariye uduce twa Orthodox bita Papa, ntabwo ububasha n’uko Abagatolika bafata Papa nk’umusimbura wa Petero ku Isi ariko aba-Orthodox bamufata.
Bo bemera ko ari umuntu wo kubaha ariko usanzwe kandi ukora amakosa. Ikindi gitandukanya Orthodox n’Abagatolika, ni uko aba mbere batemera Bikira Mariya nk’utarasamanywe icyaha, bamufata nk’umuntu nk’abandi.
Mu gihe Abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika badashaka abagore, aba –Orthodox bo barabyemerewe. Mu gihe kandi iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika igendera kuri kalendari y’ubu izwi nka Grégorien, aba-Orthodo bo bagendera kuri Kalendari yakoreshwaga n’Abaromani ba kera izwi nka ‘Calendrier Julien’.

Ifoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!