00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko inkuru ya Tabitha wo muri Bibiliya yatumye Uwimbabazi yiyemeza gufasha abatishoboye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 June 2022 saa 08:20
Yasuwe :

Ku basomye kandi bemera bakanizera ibyanditswe mu gitabo Gitagatifu cya Bibiliya, harimo inkuru y’umugore wari utuye i Yopa, witwaga Tabitha. Uwo mugore yari umwigishwa kandi yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi butangaje.

Impamvu yatumye uyu mugore ari we umenyekana mu bari batuye i Yopa bose, ni ubuntu bwinshi yagiriraga buri wese atarobanuye, ndetse n’imirimo myiza yakoze akiri muzima.

Igihe cyarageze Tabitha ararwara arapfa, ariko imirimo ye myiza ntiyapfa ahubwo iguma kuba urwibutso mu mitima y’abantu ndetse n’imbere y’Imana.

Mu bikorwa yakoraga harimo guha imyambaro irimo amakanzu abagore b’abapfakazi bari abakene batuye muri ako gace.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa havugwamo ko Tabitha yaje kurwara arapfa, akimara gupfa, abigishwa hamwe n’abantu benshi yagiriye ineza akiriho, batumyeho umukozi w’Imana Petero aza kumuzura.

Uwimbabazi yiyemeje gukurikiza Tabitha

Uwimbabazi Béatrice, Umunyarwandakazi yamaze gusobanukirwa icyo Imana yamuremeye, ahita yiyemeza kubaho akora imirimo y’ubugwaneza nk’iya Tabitha.

Uwimbabazi ni umubyeyi ufite abana babiri, bakaba ari Abanyarwanda bamaze igihe gito bagiye kuba mu Mujyi wa Dubai ku bw’impamvu z’akazi. Gusa we yemeye kugaruka mu Rwanda aho amara igihe kinini muri ibi bikorwa byo gufasha abagore batishoboye.

Ni ibikorwa anyuza mu muryango udaharanira inyungu yashinze awita Tabsha Foundation. Kuri we, yizerera mu kuba umuntu uriho akwiye gukunda no gutanga cyangwa gusangira n’abandi bike afite.

Umuryango Tabsha, wakomotse ku iyerekwa yagize ubwo yari amaze igihe kinini ashaka kumenya icyo Imana yamuremeye, ikamushyira ku Isi.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Umunsi umwe numva mu matwi yanjye haje izina Tabitha, nari nsinziriye, nyuma njya kuri Google, mbajije nsanga ni umubyeyi w’Umuheburayo wadoderaga abagore b’abapfakazi amakanzu akayabaha ku buntu. Noneho nyuma apfuye ba bapfakazi bajya ku mva ye bararira cyane, basaba ko Petero amubazurira nyuma aza kuzuka."

Uwimbabazi avuga ko yaje kwibaza ibibazo byinshi cyane ko we ibyo kudoda imyenda ntabyo azi na gato. Aho ngo niho yaje gusanga azi ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore, ahita agira igitekerezo cyo kujya abyigisha abagore n’abakobwa ariko akabikora ku buntu nta kiguzi cyo kwiga abasabye.

Yahise afata abakobwa 20 b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ari nabo ubu yatangiye kwigisha ibijyanye no gukora imisatsi. Ubu batangiye kwiga aho ariwe ubiyigishiriza afatanyije n’abarimu yashatse, ahemba.

Ati "Mbafasha ngendeye kucyo bashoboye. Nzafata abafite impano ijyanye n’ibyo nzi. Nibo nzafasha ariko nzajya ngenda nshaka n’abandi bijyanye n’ubushobozi buke mfite, abazajya barangiza nzajya mbacutsa mbafashe gushaka akazi, hanyuma mfate abandi.”

Ikijyanye n’ubushobozi, Uwimbabazi avuga ko atari ikibazo cyane ko inzu atangiramo amasomo ari iyo we n’umuryango we babagamo mbere yo kwimukira Dubai.

Uwimbabazi kandi yari asanzwe afite ibindi bikorwa yatangije byo gufasha abakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo yagize incike batuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Ni ibikorwa bishingiye ku kubasura, akabaha ibikoresho bitandukanye, akabaganiriza, akabasohokana n’ibindi bikorwa bituma bamwenyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG , Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye imiryango y’abayirokotse ariko yabasigiye igihugu bityo abantu nka Uwimbabazi ari ingenzi.

Nsengiyaremye yavuze ko uyu Muryango wa Tabsha ufite uburyo bwihariye bwo kongera kugarura ibyishimo n’icyizere muri aba babyeyi.

Ati "Tuba dufite gahunda zijyanye no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kugira ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zayo kuko murabizi ni nyinshi cyane ariko cyane cyane duhera ku kubaka ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo abantu bumve bafite icyizere kuko babona abantu babakunze, babitayeho, babaha izindi mbaraga."

"Buriya abantu muri rusange baba bafite imbaraga zibarimo ariko kubera ibibazo abantu banyuzemo, ziragenda zigapfukiranwa, zigasinzira. Uburyo Tabsha yazanye bwo kongera kubaremamo icyizere nibwo butuma bashobora kumva ko na za mpano zabo bazikoresha bikanabongerera igihe cy’uburame."

Uwimbabazi yamuritse ku mugaragagaro itangizwa ry’ibikorwa bya Tabsha, ibirori yahuje no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 40 amaze. Ababyitabiriye barimo abo mu muryango n’inshuti ze bamushimiye umutima w’urukundo no gufasha abatishoboye.

Judith Katabarwa yavuze ko ari ibyo kwishimirwa na buri wese kuba Tabsha ije gufasha mu kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore by’umwihariko abafite impano ariko babuze ubushobozi bwo kuziteza imbere no kuzibyaza umusaruro.

Ati "Guteza imbere abagore byarakozwe, leta yacu yashyizeho gahunda zitandukanye ariko kuba umuntu nka Béatrice aba yiyemeje kugira icyo yunganira kuri izo gahunda ni ibyo kumushimira tunamwizeza kuzakomeza kumushyigikira uko dushoboye kose."

Epiphanie Mukankubito uhagarariye abakecuru batuye i Kinyinya yavuze ko iyo babonye umuntu ubageraho akabahumuriza bituma bongera kubaho.

Abanyeshuri b’abakobwa bigishwa gukora imisatsi binyuze muri Tabsha Foundation bagaragaje ko nyuma yo kuba bari barabuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri, bari barihebye batazi ahazaza h’ubuzima bwabo ariko ubu bafite icyizere cyo kwiga uyu mwuga bazarangiza bagakora bakiteza imbere.

Byari ibyishimo ku bagore n'abakobwa bari kwigishwa ibijyanye no gutunganya imisatsi
Judith Katabarwa yavuze ko gufasha abagore kwiteza imbere ari igikorwa cyiza cyo gushimwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG , Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye imiryango y’abayirokotse ariko yabasigiye igihugu bityo abantu nka Uwimbabazi ari ingenzi
Ababyeyi barokotse Jenoside batuye i Kinyinya bishimiye intambwe Uwimbabazi yateye
Umuhanzikazi Diana Kamugisha ni umwe mu bifatanyije na Uwimbabazi gutangiza umuryango ufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .