Iki gitaramo yise ‘Unconditional Love’, cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022, ahazwi nka Camp Kigali. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru ndetse abacyitabiriye bafashijwe kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza.
Bosco Nshuti yafashijwe n’abandi bahanzi barimo Alarm Ministries, Alex Dusabe, James & Daniella, Joshua Ishimwe [Josh] ndetse na Deejay Spin wabafashije mu kuvanga imiziki.
Uyu muramyi akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana", "Ni muri Yesu" n’izindi nyinshi.
Yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise ’Unconditional Love’ ari ukubera ko "Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo".
Muri iki gitaramo, abitabiriye bagaburiwe Ijambo ry’Imana n’Umushumba mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Habyarimana Desiré, wagarutse ku rukundo Imana yakunze abari mu Isi kugeza ubwo itanze umwana wayo w’ikinege kugira ngo abacungure.
Bosco Nshuti yerekanye umukunzi mu gitaramo
Bosco Nshuti yataramiye abakunzi nyuma y’igihe yerekanye mu rusengero umukunzi we witwa, Vanessa Tumushime.
Yamwerekanye mu rusengero rwa ADEPR Mbugangari i Rubavu mu gutangiza umushinga w’ubukwe bwabo.
Aba bombi bamaranye imyaka irenga itatu bakundana. Berekanwe mu rusengero tariki 14 Kanama 2022.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru, Nshuti Bosco yasabye umukunzi we, Tumushime Vanessa kuzamuka agasuhuza abacyitabiriye.
Aha ni ho yahise aboneraho umwanya wo kumwereka abaje kumushyigikira muri iki gitaramo, abasaba kuzakomereza kubashyigikira mu rugendo rushya barimo rwo kubana nk’umugore n’umugabo.
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu Ugushyingo 2022.
Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti yasabye abamushyigikiye gufata umunota wo kunamira umuhanzikazi Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana.
Ati "Twabuze umuhanzi wacu, yari inshuti yacu kandi yaraduhemburaga. Ndagira ngo mureke dufate umunota wo kumwibuka."
Bosco Nshuti ni umuhanzi uririmba ku giti cye, akanabarizwa mu makorali amaze kuba ubukombe ari yo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody.
Ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.
Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!