Ni mu gitaramo cyiswe “An Evening Memory of Gisèle Precious” giteganyijwe kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, ku Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022, kuva saa Munani z’amanywa.
Abahanzi batumiwe muri uyu mugoroba wo guha icyubahiro Gisèle Precious barimo Dusabe Alex, Josh Ishimwe, Vedaste N. Christian, Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, Kumbaya Group, Papi Clever na Dorcas, Annet Murava ndetse n’Itsinda rya Anointed Band ryashinzwe na nyakwigendera mu bihe byashize.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ndetse abagiteguye batangaje ko kiri mu mujyo wa Gisèle Precious kuko mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana atigeze yishyuza amafaranga na rimwe mu bitaramo byose yakoze.
Umuhanzikazi Gisèle Precious yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu. Yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.
Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.
Yari amaze gukora indirimbo zirindwi ariko hari n’izindi yasize muri studio aho abo mu muryango we n’inshuti n’abakunzi be bafashije kugira ngo zitunganywe, ari na zo zigize album ye iriho 11 zizamurikwa mu gitaramo yateguriwe.
Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka ‘‘Urampagije’’, ‘‘Niwe’’, ‘‘Inzira zayo’’, ‘‘Umusaraba’’ n’izindi.
Izina rya Nsabimana Gisèle Precious ryatangiye kumenyekana mu ruhame mu 2018 ubwo yatumirwaga mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” ku wa 4 Ugushyingo 2018.
Icyo gihe uyu mukobwa waserukanye gitari ye, akayicuranga bya gihanga yishimiwe na benshi, banyurwa n’umuziki we.
Mu magambo ye yavuze ko “Nejejwe no guhagarara imbere y’abanyacyubahiro nkamwe. Imana ni umukozi w’umuhanga!”
Tariki ya 16 Kamena 2019 yongeye kwandika amateka mashya mu rugendo rwe rwa muzika kuko ni bwo yakoze igitaramo cye cya mbere cyagutse kuva yatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2017.
Umwihariko wacyo ni uko yagikoreye ku ivuko rye mu Karere ka Rubavu, ahagirira ibihe byiza kuko yishimiwe bihebuje n’abacyitabiriye.
Nsabimana Gisèle Precious yari afite imishinga itandukanye yateganyaga gukora irimo ibitaramo, gushinga umuryango (Foundation) wita ku bana bavukanye ibibazo (Primature) n’indi, ndetse hateguwe uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.
Gisèle Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye
Reba Gisèle Precious aririmba muri Rabagirana Worship Festival yabaye mu Ugushyingo 2018
Gisèle Precious ari mu batangije Anointed Band
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!