Uyu muryango wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kugarura abantu mu nzira y’Imana cyane biganjemo urubyiruko rwari rwarabaswe n’uburaya n’ibiyobyabwenge.
Kimwe mu bikorwa bishimira byanatumye bategura igiterane cyo gushima Imana ni uko ubu muri uyu mwaka wa 2022, bamaze gufasha abantu basaga 900 kugarukira Imana ndetse no mu yindi myaka bakaba bari benshi.
Iki giterane cyiswe ‘Your Glory Lord’ kigamije gushima Imana kuko yabashoboje kugera ku bikorwa bitandukanye mu gihe cy’imyaka ine.
Iki giterane cy’iminsi itanu kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pasiteri Mazimpaka Hortense, Umuvugabutumwa w’i Burundi mu itorero rya Oasis Christian Assembly na Charles wo muri Uganda muri Miracle Church.
Umuyobozi wa Grace Room, Pasiteri Julienne K. Kabanda, yavuze ko iki giterane kizibanda cyane ku kuramya no guhimbaza Imana bigamije kugarura abantu mu nzira nziza.
Ati “Muri iki gitaramo hazaba hibanjemo kuramya no guhimbaza Imana bikomeye, cyane biciye mu ndirimbo n’imbyino n’umwanya w’ijambo ndetse n’intego yacu yo gusengera abantu ngo bave ku ngoyi.”
Kabanda avuga ko mu myaka ine amaze akora afite byinshi yungutse gusa anezezwa no kubona hari abagarukira Imana.
Ati “Twatangiye numva ari uguhuza abantu baturutse mu matorero atandukanye tugasenga, ubu ikinshimisha ni ukubona abantu Imana yakijije muri iyi myaka.”
Grace Room ifite intego ko mu myaka irindwi izaba yaragaruye kuri Kirisitu abantu basaga miliyoni ebyiri. Iki giterane kizatangira ku wa 5 Ukuboza kugeza ku wa 11 uku kwezi mu 2022, kizajya kibera kuri Good Shepherd Community Church i Nyarutarama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!