00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hillsong London igiye kongera gutaramira i Kigali

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 4 November 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri itsinda ry’abaramyi, Hillsong London rigiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iri tsinda rya Hillsong London rizacuranga mu birori biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022.

Iki gitaramo kigiye kuba gikurikira icyo na none bakoreye muri BK Arena mu 2019.

Abashaka kuzitabira iki gitaramo cya “Hillsong London Live in Kigali” bazishyura 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.

Iri tsinda rya Hillsong London ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Ni urusengero rwashinzwe mu 1983 rushingwa na Brian afatanyije Bobbie Houston rukaba rufite amashami mu bihugu 28 bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hillsong London igiye kongera gutaramira i Kigali
Ubwo aba baririmbyi bageraga i Kigali mu 2019
Igitaramo cya Hillsong London cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .