Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iri tsinda rya Hillsong London rizacuranga mu birori biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022.
Iki gitaramo kigiye kuba gikurikira icyo na none bakoreye muri BK Arena mu 2019.
Abashaka kuzitabira iki gitaramo cya “Hillsong London Live in Kigali” bazishyura 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.
Iri tsinda rya Hillsong London ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.
Ni urusengero rwashinzwe mu 1983 rushingwa na Brian afatanyije Bobbie Houston rukaba rufite amashami mu bihugu 28 bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!