00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Mount Olives Temple rigiye kwizihiza imyaka 14 rimaze rivutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 November 2022 saa 09:46
Yasuwe :

Itorero ry’ububyutse Mount Olives Temple rikorera haruguru y’Umurenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, rirateganya kwizihiza imyaka 14 rimaze rivutse.

Iki giterane cy’umwihariko giteganyije kuba tariki ya 3 Ukuboza 2022 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba kikazabera kuri Olympic Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Umushumba Mukuru w’iri torero, Pastor Joseph Mureganshuro avuga ko iki giterane kigamije by’umwihariko gushima Imana kandi hizihizwa imyaka 14 iri torero rimaze rivutse.

Yagize ati “Turatumira abakristu bavuye hirya no hino kuza kwifatanya natwe muri iki giterane kandi turabizeza ko bazabona ibyo Imana ikora.”

Pastor Mureganshuro yakomeje agira ati “Ndabyumva mu mutima ko tuzagira ibihe byiza kandi bizaduhembura mu buzima bwacu. Muri iki giterane muzumva ibintu bidasanzwe kandi turabyizeye ko muzahabwa umugisha ku buzima bwanyu kandi gushima by’umwihariko bizakorwa mu kwezi k’Ukuboza, aho twifuza ko gushima kuzinjira mu buzima bwacu neza, kandi bizahindura byinshi muri twe.”

Umwe mu bakristu b’iri torero, Noella Murigo avuga ko nk’abahasengera bizeye kugirirwa neza n’Imana muri iki giterane.

Yagize ati “Uwiteka Imana azatugenderera cyane, tuzaba dushima Imana kandi tunasenga ngo Imana ikomeze itube hafi mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Iki giterane cyo gushima Imana kandi hatumiwemo abakozi b’Imana basizwe barimo Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu, Intumwa Charles Tumwine, Pastor Joseph na Placidie N. Mureganshuro.

Hazaba kandi hari abaramyi barimo Pastor Ben na Chance, Agasaro Tracy, Rene Patrick ndetse na Aimee Frank.

Pastor Joseph Mureganshuro, ni umushumba w'iri torero rya Mount Olives Temple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .