Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa Kacyiru (muri Tribune) ku wa 3 Ukuboza 2022. Biteganyijwe ko kizatangira saa Saba z’amanywa.
Korali Tujyisiyoni yatumiye izindi zitandukanye zizafatanya mu gitaramo. Zirimo Abakurikiye Yesu Family Choir (Kacyiru), Abatwaramucyo Choir (Kacyiru), Inkurunziza Family Choir (Bibare), Halelua Family Choir (Gisenyi) na Ababimbuzi Choir yo ku Muhima.
Umuyobozi w’Iterambere muri Korali Tujyisiyoni, Nsengiyumva Jacques, yavuze ko iki gitaramo kigamije gushima Imana.
Ati “Ni igitaramo twateguye mu rwego rwo gushima Imana ku burinzi bwayo kuri twe.’’
Yongeyeho ko kizanakusanyirizwamo inkunga yo gusoza inyubako y’urusengero.
Yagize ati “Urusengero rwose ruzuzura rutwaye miliyoni 600 Frw. Uyu munsi hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 360 Frw. Haracyabura miliyoni 240 Frw ngo urusengero rwuzure.’’
Tujyisiyoni ni korali yatangiye gukora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 1997. Igizwe n’abaririmbyi 30.
Izina ryayo ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe, zikanakora ku mitima ya benshi zirimo “Abigishwa”, “Sodoma”, “Ruratangaje”, “Akana k’agakobwa” na “Ubukwe ni umuhango Wera”.
Iyi korali ifite imizingo 10 y’indirimbo z’amajwi n’umunani w’iz’amashusho. Imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu byo mu Karere birimo u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Korali Tujyisiyoni iri gutegura gukora ingendo z’ivugabutumwa ziri mu mujyo wo kunoza indirimbo zizashyirwa ku muzingo wa cyenda w’amashusho.
Mu mishinga yayo iri imbere, Korali Tujyisiyoni irateganya gukora izindi ngendo z’ivugabutumwa muri Tanzania na RDC mu mwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!