00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo byasendereye mu gitaramo cya Adrien Misigaro (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 July 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagiriye ibihe bitazibagirana mu Intare Conference Arena, mu gitaramo Umuramyi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro, yahurijemo abarimo Israel Mbonyi.

Iki gitaramo cy’amateka cyateguwe na Adrien Misigaro akagiha izina rya Each One Reach One Live Concert, cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022.

Abandi bahanzi baririmbyemo barimo Serge Iyamuremye, James & Daniella na Papi Claver & Dorcas. Abitabiriye iki gitaramo bagitangiye batambira Imana, barinda basoza ubona bakinyotewe.

Ni igitaramo cyagombaga kuba muri Werurwe 2020, kiza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Ni cyo cya mbere cyasubitswe ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Adrien Misigaro wari kumwe na Gentil Misigaro, baje gufata icyemezo cyo kugikora hifashishijwe ikoranabuhanga ariko baza kugisubukura mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buhambaye, cyane ko mbere y’umunsi umwe ngo kibe abagiteguye batangaje ko amatike y’ahasanzwe yari hashize.

Niko byagenze n’aho igitaramo cyabereye, kuko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, ab’inkwakuzi bari batangiye kugera ku Intare Conference Arena.

Saa 6:00, Yvan Ngenzi na Precious bageze ku rubyiniro bari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi ryabafashaga, basubiramo indirimbo zitandukanye. Abitabiriye igitaramo bahagurukaga bagafatanya nabo kubyinira Uwiteka no kumuzamurira amashimwe.

Baje guha ikaze Agasaro Tracy na we abanza gufasha abitabiriye bari bamaze kugera muri Intare Conference Arena ari benshi.

Mu minota igera kuri 20 yamaze ku rubyiniro, Agasaro na we yaririmbye indirimbo zitandukanye, akanyuzamo akaganira n’abitabiriye abibutsa ko Yesu ari muzima kandi agikora ibitangaza.

Umuramyi Adrien Misigaro yagiriye ibihe byiza mu Intare Conference Arena, aho yari yahuriye n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baje kumushyigikira mu gitaramo cye "Each One Reach One"

Couple ya Papi Claver na Dorcas yishimiwe bikomeye

Igitaramo cya Each One Reach One Live Concert, cyari gifite unwihariko w’uko abahanzi baririmbyemo barimo amatsinda y’umugore n’umugabo amaze kumenyerwa hano mu Rwanda.

Harimo couple ya Papi Claver na Dorcas ndetse n’iya James na Daniella, zombi zanyuze bikomeye abitabiriye iki gitaramo.

Ku isaha ya Saa 6:55 ni bwo Agasaro Tracy yari ahamagaye ku rubyiniro itsinda ry’abaramyi , bakaba ari n’umugore n’umugabo, Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas.

Baserutse ku rubyiniro, Papi Claver afite gitari ye, ndetse n’ubwo bari bafite itsinda ribacurangira nawe ntibyamubuzaga gukora mu mirya yayo. Dorcas yari yambaye ikanzu y’umuhondo mu gihe umugabo we, yari yambaye ishati y’umuhondo n’ipantalo ijya gusa n’umukara.

Papi Claver na Dorcas babana nk’umugore n’umugabo kuva mu Ukuboza 2019, bamaze guhamya igikundiro mu muziki waririmbiwe kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko amasengesho ya mu gitondo, cyangwa "Morning Worship".

Baririmbye indirimbo zirimo Impamvu z’Ibifatika, igaruka ku kuba abakurikiye Kristo bafite impamvu zifatika zituma bamukurikiye kandi batazicuza ko bamukurikiye.

Abitabiriye bizihiwe cyane ubwo Papi na Dorcas bageraga ku ndirimbo yamamaye cyane benshi bita ’Imana irinda Abayisilaheli ihora iri maso ntisinzira’, aho wabonaga abitabiriye hafi ya bose bafatanya n’aba bahanzi kuyiririmba, ari nako bazamurira ibiganza Uwiteka.

Mu gihe kingana n’iminota 30 bamaze ku rubyiniro, Papi Claver na Dorcas bishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo kugeza ku ndirimbo ya nyuma.

Papi Clever n'umufasha we Dorcas bishimiwe mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi

Serge Iyamuremye yashimangiye ubuhanga

Umuhanzi Serge Iyamuremye umaze gushimangira ko ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yari umwe mu batumiwe ngo aze gufasha mugenzi we, Adrien Misigaro.

Ahagana Saa 7:30 nibwo Iyamuremye yageze ku rubyiniro, yanzika n’indirimbo ’Nishimiye kubona Yesu’ .

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu 1990, ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana barindwi. Yatangiye umuziki kuva mu bwana bwe ariko atangira urugendo rwa muzika y’umwuga mu 2006.

Iyamuremye yageze aho afata umwanya ashimira umuhanzi Adrien Misigaro wamutumiye kugira ngo aze kumufasha muri iki gitaramo cye.

Ati "Ndashimira Adrien kuba yanyakiriye kugira ngo mbe muri iki gitaramo cye, ni iby’agaciro gakomeye cyane."

Uyu muhanzi wagaragaje ubuhanga n’igikundiro kuva yagera ku rubyiniro, yatangiranye imbaraga afatanya n’itsinda ryamucurangiraga kuririmba, ari nako banyuzamo bagasirimba.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye ari nako abitabiriye igitaramo bafatanya nawe kuziririmba no kuzibyina. Yasoreje kuyo yise ’Arampagije’, iri muzo yamenyekaniyeho cyane.

Iyamuremye yakorewe mu ngata n’itsinda rya James & Daniella, bafite igikundiro gihambaye mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuramyi Serge Iyamuremye na we yaririmbye muri iki gitaramo, indirimbo ze zishimiwe cyane

Ku isaha ya Saa 7:55 bari bakandagiye ku rubyiniro, maze bakirizwa urufaya rw’amashyi n’akaruru kenshi mu kugaragarizwa ibyishimo abitabiriye iki gitaramo babafitiye.

James Rugarama na Daniella Mukiza bamaze igihe kinini bakora umuziki umwe aririmba ukwe, undi ukwe, ariko mu 2019 baza gufata icyemezo cyo kuririmba nk’itsinda.

Bigeze kubwira IGIHE ko bamenyanye kera kubera ko bari baturanye mu Murenge wa Kimironko, nyuma baza kujya kwiga muri Uganda ari nabwo baje kubana.

Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zitandukanye ndetse banasogongeza abitabiriye indirimbo yabo nshya, izasohoka mu minsi iri imbere.

Indirimbo baririmbye zirimo iyitwa ’Hembura’ n’izindi zitandukanye baririmbye mu gihe kingana n’iminota 40. Aba bahanzi bagaragarijwe urukundo kuva batangiye kurinda basoje.

Yesu aradusaba kuzana bike dufite - Rev. Dr. Scott Dudley

Igitaramo cya Each One Reach One cyatumiwemo Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero BelPres ryo mu Mujyi wa Seattle muri Washington, Rev. Dr. Scott Dudley kugira ngo agaburire imitima inyotewe ijambo ry’Imana.

Yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda cyane ko Itorero rye risengeramo Abanyarwanda benshi, kandi bagira uruhare mu murimo w’Imana iri torero rikora.

Yabwirije ku nsanganyamatsiko y’ibi bitaramo ivuga ngo "Each One Reach One", bishatse kuvuga ngo buri wese agere ku wundi.

Ati "Ikintu gishimishije mu buzima, ni igihe imbaraga z’Imana zigukoreramo kugira ngo uhindure mugenzi wawe."

Rev. Dr. Scott yavuze ko Yesu adasaba abantu gufasha abo batazi, ahubwo ko aho batuye, bagenda, aho bakorera n’aho bajya umunsi ku munsi hari abantu bababaye bashobora kugeraho.

Ati "Aho ukorera, aho uba, umuntu umwe gusa. Buri umwe yagera ku wundi, ushobora no kugera ku wundi muntu, wahindura Isi. Icyo agusaba, gera ku wundi ukwegereye, fasha mugenzi wawe."

Yavuze ko Yesu adasaba abantu gukemura ibibazo byose byugarije aho babarizwa, ahubwo bike bafite bishobora guhindura aho bari, n’abandi bafite bike bigahindura aho bari, bityo igihugu cyose kigahinduka cyiza.

Ati "Umwe nagera ku wundi, tuzatangira guhindura ubuzima bw’abantu, tuzatangira guhindura amashuri, imijyi ndetse n’igihugu cyacu."

Adrien Misigaro yamaze ipfa abaje kumushyigikira mu gitaramo cye

Ku isaha ya Saa 9:35, Adrien Misigaro yari ageze mu rubyiniro nyuma y’iminota itanu itsinda rimufasha ryari rimaze ku rubyiniro rishyushya ibyuma.

Mu nkweto z’umweru, ipantalo y’ibara rya ’Orange’ n’ishati isa n’ipantalo ariko irimo n’ibara ry’umweru rimanutse ku gice cy’ibumoso, niko Misigaro yaserutse.

Yazamutse aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yise ’Nyibutsa’ [ni indirimbo afatanyije na Miss Dusa], maze abitabiriye igitaramo bose bahita bagaruka bamuha amashyi y’urufaya ari nako bavuza akaruru ko kumuha ikaze.

Bahagurutse bamufasha kuririmba iyi ndirimbo ari nako ubona abenshi bacanye amatelefone yabo bafata amashusho n’amafoto by’urwibutso.

Yahise akurikizaho indirimbo yise ’Aranzi’ iri muzo aheruka gusohora, kuko yagiye hanze ku wa 25 Gashyantare 2022.

Misigaro yaririmbye kandi indirimbo ’Ntuhinduka’ yahuriyemo na Zawadi Rureshya, umwe mu batangije itsinda rya Gisubizo Ministries. Ni indirimbo yasohotse mu 2018, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri kuri YouTube.

Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, abitabiriye iki gitaramo bongeye guhaguruka bamufasha kuririmba ko urukundo rw’Imana, ruriho kandi ruzahoraho kuko Imana idahinduka.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo Agakiza, Ntereye Umusozi n’izindi. Mu minota isaga 45 yamaze ku rubyiniro, yishimiwe bikomeye ndetse abitabiriye bakomeje kujya bafatanya nawe kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze.

Adrien Misigaro yaje guhamagara ku rubyiniro inshuti ye Israel Mbonyi. Yavuze ko ari inshuti ye ndetse akunda ibihangano bye.

Israel Mbonyi yabanje gushimira Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, avuga ko ari iby’agaciro.

Ati "Ndanezerewe kubwa Adrien wantumiye muri iki gitaramo."

Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bahuriye ku rubyiniro bafatanya kuramya Imana, benshi baranyurwa

Yahise yanzika n’indirimbo yitwa ’Sinzibagirwa’. Ni indirimbo iri muzo yahereyeho cyane ko iri kuri album ye ya mbere.

Israel Mbonyi ni umuhanzi ufite igikundiro kuva yatangira umuziki kugeza uyu munsi. Ni ibintu byongeye kwigaragaza muri iki gitaramo cya Each One Reach One.

Mbonyi utatinze ku rubyiniro, yaririmbye indi yise ’Icyambu’, ayisoje Misigaro amusanga ku rubyiniro aramushimira, ndetse anateguza igitaramo afite mu minsi iri imbere.

Misigaro yashimiye abamufashije ngo abashe gutegura no gukora iki gitaramo, aririmba indirimbo zirimo ’Buri Munsi na ’Nyacyo Nzaba’, ari nazo zashyize akadomo kuri iki gitaramo cyarangiye Saa 11:00.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo bagera ku Intare Conference Arena
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abato n'abakuru
Adrien Misigaro na Agasaro Tracy bafatanyije kuririmba no gusirimbira Imana
Israel Mbonyi yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana
Israel Mbonyi yashimishije abakunda umuziki we, abateguza n'igitaramo afite mu minsi iri imbere
Adrien Misigaro yakoze igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru
Adrien Misigaro ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu bakorera umuziki hanze y'u Rwanda
Adrien Misigaro yongeye kumwenyura nyuma y'uko igitaramo cye cyari cyasubitswe mu 2020 kubera icyorezo cya COVID-19
Abitabiriye iki gitaramo banagaburiwe ijambo ry'Imana
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
Ubwitabire muri iki gitaramo bwari ku rwego rwo hejuru
Itsinda rya James na Daniella ryishimiwe mu bihangano bitandukanye ryahimbye, bigakundwa kuva mu bihe byashize
Ni igitaramo cyaririmbwemo n'abafasha abahanzi kandi b'abanyempano
Daniella afite ijwi ryiza ryizihira abaryumva
James ubwo yari imbere y'abakunzi b'ibihangano byahimbiwe Imana
Miss Muheto Divine yazamuye amaboko, aha Imana icyubahiro
Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, Muheto Divine, mu bitabiriye iki gitaramo
Nkomezi Prosper na we yari yagiye gushyigikira bagenzi be
Tuyizere Clever 'Papi Clever' akunzwe cyane mu ndirimbo zo Gitabo yasubiyemo mu buryo bugezweho
Papi Clever ni umwe mu baramyi bakundwa cyane mu ruhando rw'abakora umuziki uhimbaza Imana
Papi Clever na Dorcas bashimishije bikomeye abitabiriye iki gitaramo
Abahanzi batandukanye bashyigikiye Adrien Misigaro mu gitaramo cye "Each One Reach One"
Adrien Misigaro yafatanyije n'Abanyarwanda bakunda umuziki we kuririmba indirimbo ze ziganjemo izakunzwe
Bongeye kwegerana n'Imana babifashijwemo na Adrien Misigaro waherukaga gutegura igitaramo kigasubikwa kubera Covid-19
Igitaramo cya Adrien Misigaro cyagombaga kuba mu 2020 cyasubukuwe, cyitabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi
Intare Arena yari yakubise yuzuye no hejuru...
Pasiteri Mutesi Marie Aimé yari yafashijwe muri iki gitaramo

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .