00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Eid al-Fitr, basabwa kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 April 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’aba’ahandi ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan basabwa kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 10 Mata 2024, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan.

Isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.

Mu butumwa bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wishimiye ko basoje igisibo neza ndetse n’abayisilamu basabwa gukomeza kwitwara neza.

Bibukijwe ko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko batagomba gukora ibirori.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yabanje gutegurwa ku buryo mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko ibitemewe ku bayisilamu ari ugutumira inshuti n’abavandimwe bagakora ibirori mu ngo nk’uko bisanzwe bigenda ariko ko bashobora gusangira ndetse abasaba kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga igihe turimo cy’icyunamo. Tugomba guhora twibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yateguwe inashyigikirwa n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy’abanyarwanda. Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wifatanyije n’imiryango yabuze ababo kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomeza kubaho.”

“Turasaba abayisilamu kandi gukomeza umuco dutozwa n’idini yacu wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaba hafi.”

Sheikh Harerimana yashimye Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zirangajwe imbere na Paul Kagame bakarokora Abanyarwanda, bakimakaza imiyoborere myiza, bagaca amacakubiri n’ivangura.

Abayisilamu kandi basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubusanzwe umunsi wa Eid al-Fitr uba ari umunsi w’ibyishimo ku bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori by’ubusabane, ariko kuri ubu basabwe kubahiriza amabwiriza agendanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyisilamu Ingabire Sophie yagaragaje ko nubwo umunsi wabo uhuriranye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari gushima Imana yabanye nabo kandi ko icya mbere ari isengesho aho kujya mu bikorwa byo kwishimisha.

Yagaragaje ko nubwo usanga abayisilamu bitwararika mu gihe cy’igisibo bakwiye kujya bakomeza gukora neza no kwitwara neza no mu minsi isanzwe kuko ari ibyo Imana ibashakaho.

RMC yagaragaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan hatanzwe inkunga ku miryango ibihumbi icyenda.

Hatanzwe kandi miliyoni 27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya bihabwa Imiryango 5000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima n'Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga bari mu bitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan
Abayisilamu bari benshi kuri Kigali Pelé Stadium, ahasorejwe igisibo cya Ramadhan
Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kwirinda ibikorwa by'imyidagaduro kubera ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye iri sengesho
Ubwo abayisilamu bari bari gusenga
Mukama Abbas ni umwe mu bitabiriye isengesho
Mufti w'u Rwanda Sheikh, Salim Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza kwitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .