00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaramyi Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire na Tonzi bakebuye abakirangwa n’inzangano (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 12 April 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Abaramyi bahuriye mu itsinda rya The Sisters; Tonzi, Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi basobanuye ko aho bigeze nta Munyarwanda ukwiriye kuba akirangwa n’urwango kuko rusenya.

Ibi babitangaje mu kiganiro cyihariye na IGIHE, aho bagaragaje ko buri Munyarwanda akwiriye kwirebaho yasanga adashyira hamwe n’abandi muri gahunda z’iterambere akisubiraho.

Babitangaje mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana miliyoni.

Aba bahanzi bavuze ko urwango ari rwo rwagize uruhare runini mu gutuma Jenoside ishoboka.

Ati “Impore wowe warokotse! Iyi myaka 30 iratwereka ko u Rwanda rwiyubatse ariko rero abantu bagifite inzangano bitekerezeho bigaye kuko nta hantu urwango rwakugeza. Wowe icare urebe niba uri Umunyarwanda ushyira hamwe, wiyubaka, kuba uriho neza bishimisha umuremyi wawe”

Aline Gahoganyire asanga buri Munyarwanda wese akwiriye kureba aho u Rwanda rwavuye noneho bikamuha umukoro wo gutegura ahazaza hatarimo urwango.

Ati “Twabonye ubuyozi bwiza, Munyarwanda sigasira ibyagezweho, iyubake, ntabwo twakwibagirwa. Ndashimira perezida Kagame kuko yakuye u Rwanda mu kaga none tumeze neza. Twibuke twiyubaka”.

Gaby Kamanzi yasobanuye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yari igamije kurimbura ariko ntibigerweho hakagira abarokoka, atari ibintu byabaye kubw’impanuka ari nacyo kigaragaza ko Imana igifitiye u Rwanda umugambi mwiza.

Ati”Kuba ukiriho si impanuka, Imana iracyagufitiye umugambi, kuba utarapfuye, kuba warize, kuba wariteje imbere byerekana ko Imana igufitiye umugambi. Komera, senga, shikama. Imana ikunda u Rwanda kandi izaturinda”

Kurikira ikiganiro na Tonzi, Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .