00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabby Kamanzi yakomoje ku bukwe bwe n’umugabo yifuza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 April 2024 saa 05:28
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gabby Kamanzi yagarutse ku biranga umusore wamubera umugabo ndetse n’ubukwe bwe, avuga ko ari rimwe mu masezerano yahawe n’Imana rigomba gusohora.

Uyu muhanzikazi yabwiye Isimbi TV ko amasezerano yahawe n’Imana harimo iryo gukora igitaramo gikomeye hanze y’u Rwanda ndetse no gukora ubukwe gusa ntiyashatse gutangaza igihe buzabera.

Ati “Isezerano navuga ni uko harimo igitaramo kinini cyane nzakora kirimo abantu benshi kandi bisa naho atari mu Rwanda, iryo ni isezerano rimwe Imana yampaye, iby’ubukwe Imana niyo ibizi yonyine kandi ndabizi ko buzaba kandi mbivuge mbisubiremo naryo ni isezerano Imana yampaye.”

“Igihe ubukwe bwanjye buzaba ntabwo nkizi gusa nzi ko buzaba, igihe buzabera n’Imana ikizi, nzahita mbitangaza mwese mubimenye mutangire mwitegure kuza mu bukwe ariko mu gihe umuntu ataravuga mube muretse gutanga umwanzuro.”

Agaruka ku musore yumva wazamubera umugabo, yavuze ko abaye akijijwe byaba bihagije ndetse akaba yaramuhitiwemo n’Imana.

Ati “Ni kimwe gusa agomba akijijwe, ariko ngomba kumenya neza ko ariwe Imana ishaka , hari igihe ufata umuntu ukijijwe ugasanga siwe yaguteguriye, ahubwo iyo uhuye n’umuntu ukumva hari ukuntu umwishimiye ugomba gusenga ukabaza Imana niba ariwe koko, kandi iravuga ikaguha n’ibimenyetso, ni ibintu umuntu akwiye kwitondera.”

Si ubwa mbere abantu bagarutse ku bukwe bwa Gabby Kamanzi dore ko mu byumweru bibiri bishize Tonzi, Aline Gahongayire na Phanny Wibabara bumvikanye basaba Imana gukorera ubukwe uyu muhanzikazi.

Kugeza ubu nta musore uzwi uri mu rukundo na Gabby Kaminzi wakunze kugendera kure inkuru zigaruka ku rukundo rwe.

Nyuma y’umwaka umwe yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya, Gabby Kamanzi yasohoye iyo yise “Ndakomeye”.

Umva “Ndakomeye” indirimbo nshya ya Gabby Kamanzi

Kurikira ikiganiro kirambuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .