Yabitangarije mu gitaramo cy’amashimwe ‘Glory Thanksgiving Gala Night’ cyaranzwe no gutarama, ubuhamya bw’abantu batandukanye, gushimira abamufashije muri uru rugendo rw’umuziki n’ibindi bitandukanye.
Gahongayire yavuze ko yakabaye yarizihije imyaka 20 mu muziki bihurirana n’ingamba zari zakajijwe zo kwirinda Covid-19 kuva mu 2020, bituma abisubika.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ambasaderi wa Sénégal mu Rwanda Doudou Sow, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’abandi.
Nk’igitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hari abayobozi b’amatorero atandukanye barimo Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr. Antoine Rutayisire, Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel, Bishop Dr. Fidele Masengo, Bishop Olive Esther Murekatete n’abandi.
Aline Gahongayire wafashwaga n’abanyeshuri biga muzika ku ishuri rya muzika riri i Muhanga, yaririmbye zimwe mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe nka Nzakomeza, Ndanyuzwe, Warampishe, Nta banga n’izindi.
Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Niyo Bosco barimbanye indirimbo bise ‘Izindi Mbaraga’, Nel Ngabo baririmbanye indirimbo izasohoka kuri album nshya ya Aline Gahongayire ndetse na Masamba Intore.
Gahongayire agiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubugiraneza
Aline Gahongayire usibye ibikorwa bya muzika ye ihembura imitima ya benshi, asanzwe azwi mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye biciye mu muryango abereye umuyobozi Ineza Foundation.
Uyu muryango ufasha abana bato b’abakobwa bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda bakiri bato, abafashwe ku ngufu ndetse n’abandi bafite ubumuga butandukanye n’abatishoboye.
Mu batanze ubuhamya benshi bashimiye Aline Gahongayire, harimo n’umugabo wakuye umugeni mu bana bafashwaga n’uyu muhanzikazi.
Muri iki gitaramo hamuritswe igishushanyombonera cy’umushinga w’inzozi uyu muhanzikazi yifuza ko zazasohora zikaba impamo akubaka ikigo kinini kigamije gufasha abana batishoboye.
Ntihatangajwe umubare w’amafaranga uyu mushinga uzatwara gusa uzubakwa ku butaka bwa hegitari icumi uyu muhanzikazi yahawe buri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Iki kigo kizaba kigizwe n’ibintu bitandukanye birimo amashuri mato y’abana, urusengero rw’abana, ikibuga cy’abana cy’imyidagaduro n’ibindi bitandukanye bizafasha mu kwita ku bana batishoboye asanzwe afasha.
Iki gitaramo Gahiongayire yagituye Yvan Buravan
Iki gitaramo kigana ku musozo hatanzwe ubuhamya bw’umwana muto w’umuhungu utatangajwe amazina wavuze uburyo ubuzima bwe bwahindutse akimara guhura na Yvan Buravan bahujwe na Aline Gahongayire.
Aline yahishuye ko Buravan nubwo yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 yasize yishyuriye ishuri uyu mwana w’umuhungu wamaze imyaka myinshi arara hanze, ubu ubuzima bwe bukaba bwarahindutse.
Ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko Buravan yasize yishyuriye umwana amashuri nubwo yitabye Imana , uyu mwana akimenya amakuru y’uko Buravan yapfuye, twamuzanye iwanjye, yamaze icyumweru cyose abyuka akarira.”
Gahongayire yavuze ko iki gitaramo agituye Yvan Buravan wamubaye hafi mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza agenera impano umuryango we.
Hahise haririmbwa indirimbo uyu muhanzi yasize akoze yise ‘Ni Yesu’ iri kuri Album ye ya nyuma yise ‘Twaje’.
Kanda hano ubona andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!