00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu waremwe asa n’ Imana yambuwe iyo shusho bigenze bite?

Yanditswe na Onesphore Majyambere
Kuya 1 December 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Ibikubiye muri iyi nkuru, ni ibitekerezo bya Onesphore Majyambere ku cyatumye umuntu ahinduka mubi ntakomeze kugira ishusho y’Imana yaremanywe

Bibiliya, kimwe mu bitabo byahinduwe mu ndimi nyinshi ku isi igaragaza ko Imana ariyo yaremye umuntu ndetse ikanagaragaza intego n’umugambi yari ifite ikora umushinga wo kumurema nkuko tubisoma mu gitabo cya mbere cya Bibiliya cyitwa Itangiriro igice cya 1; umurongo wa 26 ndetse nuwa 27.

Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu Nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana niko yamuremye, umugabo n’umugore niko yabaremye.

Ukomeje gusoma icyo gitabo ukagera mu isezerano rishya mu butumwa bwiza nkuko bwanditswe na Yohana, umwe mu ntumwa za Yesu, yanditse amagambo akomeye dusanga mugice cya 8 uhereye k’umurongo wa 41 kugeza kuwa 44 handitswe amagambo avuga ngo “ Ibyo mukora ni nk’ibya so” Baramusubiza bati “Ntituri ibibyarwa ahubwo dufite Data umwe , ariwe Mana.”

Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba mukunze kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo niyo yantumye. Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye. Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.”

Aya magambo yarantangaje cyane ndetse byatumye mfunguka amaso nza gusanga bishoboka ko njyewe nawe dushobora kwibwira ko tukiri abana b’Imana nyamara dusa ukundi.

Byagenze bite ngo Umuntu waremwe asa n’Imana agere aho asa na Satani?

Amateka yo gutangira gutakaza ishusho y’Imana tuyasanga muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ibice 3 kuko Adamu na Eva bakimara kwanga kumvira Imana bakarya imbuto z’igiti yababujije, bahawe ibihano bitandukanye harimo kwirukanwa mu ngobyi ya Edeni.

Turashima Imana ko kubw’urukundo yakunze ikiremwa Muntu yakomeje gusigasira umugambi wayo ntiyadukuraho amaboko burundu, kuko nubwo yahaye Adamu na Eva ibihano bikakaye, yanabahaye isezerano ry’uko mu rubyaro rw’umugore ariwe Eva hazavukamo umucunguzi. Iryo sezerano ryarakomeje binyuze mu bantu bakomeje kubaha Imana barimo Metusela, Enoki, Nowa, Dawidi, kugera igihe Imana yagennye maze itanga Umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo avukira mw’isi k’umubyeyi witwa Mariya.

Ikibabaje nuko ageze mu Isi yasanze bamwe mu baremwe n’Imana baratakaje ishusho y’Imana ahubwo basa na Satani. Herode we Yesu amugaragaza nk’ingunzu (Luka 13:31), sinzi uko wowe nanjye atubona ariko Abanyarwanda bari bariho mu 1994 babihamya kuko mu gihugu aho imibare yagaragazaga ko hejuru ya 90% by’abanyarwanda bari abakristo ariko hatitawe ku madini barimo bafata imihoro n’amacumu batangira ubwicanyi bwabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo bitwereka ko mu Rwanda abantu baremwe ngo base n’Imana; batakaje gusa nayo ahubwo basa na Satani kuko Bibiliya igaragaza ko uhereye kera kose yari umwicanyi ari nawe se w’abicanyi.

Kugeza uyu munsi hari ingero nyinshi zigaragaza ko ikiremwamuntu gikomeje gutakaza gusa n’Imana ahubwo turimo kurushaho kuba babi. Ngaho umwana yishe umubyeyi we, umugabo yafashe ku ngufu umwana yibyariye, Umubyeyi agafata ikibondo yibarutse nyuma yo gutwita amezi icyenda akamuniga, akamuta mu musarane yaba agize impuhwe akamuta ku muhanda; ngaho ubusambanyi ndenga kamere kugeza aho bamwe bahitamo gufata ku ngufu, gusambana n’abo bahuje ibitsina ndetse bikajya no mu nteko zishinga amategeko bigatorwa, nyamara bigaragara ko bihabanye n’uko Imana yabigennye.

Ngaho kubera ubukene umuturanyi wawe abura icyo ararira nyamara wowe urya ugasigaza ndetse aho kugira ngo umuhe utwo tuvungunyukira tuva ku meza yawe ahubwo ukabimena muri poubelle (Dust bin); nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko isi ifite ibihagije byatunga abayituye bose ariko Satani yinjiye mumitima yacu atwambura ubumuntu bituma kubwo kwikunda tutita kubababaye.

Ese kongera gusa n’Imana birashoboka?
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana3:16).

Yohana yananditse ko Abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye uburenganzira bwo kwitwa abana b’Imana. Nkuko umwana wese aba afite utunyangingo cyangwa ishusho akomora ku babyeyi be, niko natwe mugapfunyika kitwa agakiza duhabwa kubwo kwizera Yesu Kristo, Imana iduhamo n’utunyangingo dutuma wowe nanjye twongera gusa nayo bigaragazwa n’umuhati tugira twera mungeso zacu (1Petero 1;15), dukiranuka ku gito no ku kinini, twongera ibihe byo gusenga, twubaha ndetse tukanumvira Imana (Abaheburayo 5:7-10), duca bugufi ndetse tunarangwa n’urukundo (Yohana 13:35).

Ibanga ryo kurushaho gusa n’Imana ni ukwakira Kristo nk’Umwami n’umukiza wawe ubundi ugaharanira kwegera Imana cyane umunsi ku wundi nkuko tubisoma mu rwandiko rwanditswe na Yakobo, umuvandimwe wa Yesu, ibice 4 umurongo wa 7 aho byanditswe ngo “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani nawe azabahunga. Mwegere Imana nayo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima”.

Nsoza ndagira ngo nkwibutse ko waremewe gusa n’Imana kandi idini waba ubarizwamo ryose ubu butumwa burakureba. niba waramenye ndetse wemera ko yakuremye igufiteho umugambi, igenzure urebe niba usa n’Imana cyangwa niba usa na Satani kuko abashakashatsi bagaragaje ko iyo ufashe igikeri ukagishyira mwu isafuriya irimo amazi ashyushye idapfundikiye, gikora ibishoboka byose kigasimbuka kandi birangira kivuyemo kigakira, nyamara iyo ugishyize mu isafuriya irimo amazi akonje ukayashyushya imazi arinda abira igikeri kitaramenya ibyabaye kikarinda gipfa.

Natwe tumenye ko satani azi ko tutamukunda aje kutwambura ishusho y’Imana mu buryo bugaragara tutamukundira ahimba amayeri yo kuyitwambura buhoro buhoro. Igenzure nanjye nigenzure dusabe Imana yongere itwambike ishusho yayo kandi igipimo tuzamenyeraho ko iyo shusho igenda itugarukamo ni uko duhinduka kungeso mbi twiyiziho tukera imbuto zikwiriye abamenye Imana.

Yari Mwene so, Onesphore Majyambere

Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo inamuha imyitwarire imeze nk'iye nyuma muntu arabyangiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .