Ni igitaramo Aline Gahongayire yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki w’u Rwanda akazifatanya n’abahanzi barimo; Niyo Bosco ndetse na Nel Ngabo.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel kukinjiramo byari ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 100Frw ndetse n’ibihumbi 150Frw ku bakundana bitabiriye.
Icyakora kuva hagati muri iki cyumweru turi gusoza, amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi yatangiye gushira ku isoko.
Amatike y’ibihumbi 100Frw yo amaze iminsi ashize mu gihe n’asigaye nayo yenda kurangira mu gihe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Eric Mashukano uri mu bari gufasha Aline Gahongayire gutegura iki gitaramo, yavuze ko imyiteguro yacyo igeze kure ariko asaba abashaka kucyitabira kugura amatike kare kugira ngo hatazagira uyabura ku munota wa nyuma.
Ati “Amatike urebye ari gushira, birasaba ko buri wese mu bakunzi ba Aline Gahongayire agura iye hakiri kare ku isoko hasigaye mbarwa.”
Uyu muhanzikazi avuga ko yakabaye yarizihije imyaka 20 mu muziki bihurirana n’ingamba zari zakajijwe zo kwirinda Covid-19 kuva mu 2020, bituma abisubika.
Gahongayire uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndanyuzwe’ n’izindi, yavuze ko iki gitaramo kizarangwa no gutarama, ubuhamya bw’abantu, gushimira abamufashije muri uru rugendo rw’umuziki n’ibindi bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!