00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku gitaramo Aline Gahongayire azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 October 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Mu gihe Aline Gahongayire akomeje imyiteguro y’igitaramo cye yise ‘Glory thanksgiving gala night’ giteganyijwe ku wa 30 Ukwakira 2022, amatike yatangiye gushira ku isoko.

Ni igitaramo Aline Gahongayire yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki w’u Rwanda akazifatanya n’abahanzi barimo; Niyo Bosco ndetse na Nel Ngabo.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel kukinjiramo byari ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 100Frw ndetse n’ibihumbi 150Frw ku bakundana bitabiriye.

Icyakora kuva hagati muri iki cyumweru turi gusoza, amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi yatangiye gushira ku isoko.

Amatike y’ibihumbi 100Frw yo amaze iminsi ashize mu gihe n’asigaye nayo yenda kurangira mu gihe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Eric Mashukano uri mu bari gufasha Aline Gahongayire gutegura iki gitaramo, yavuze ko imyiteguro yacyo igeze kure ariko asaba abashaka kucyitabira kugura amatike kare kugira ngo hatazagira uyabura ku munota wa nyuma.

Ati “Amatike urebye ari gushira, birasaba ko buri wese mu bakunzi ba Aline Gahongayire agura iye hakiri kare ku isoko hasigaye mbarwa.”

Uyu muhanzikazi avuga ko yakabaye yarizihije imyaka 20 mu muziki bihurirana n’ingamba zari zakajijwe zo kwirinda Covid-19 kuva mu 2020, bituma abisubika.

Gahongayire uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndanyuzwe’ n’izindi, yavuze ko iki gitaramo kizarangwa no gutarama, ubuhamya bw’abantu, gushimira abamufashije muri uru rugendo rw’umuziki n’ibindi bitandukanye.

Amatike yo kwitabira igitaramo cya Aline Gahongayire yatangiye gushira ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .