00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale Saint Augustin mu mavugurura yo gukundisha indirimbo za Kiliziya n’abatayisengeramo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 October 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Chorale Saint Augustin y’i Nyamirambo ikomeje gahunda yayo yo gusingiza Imana binyuze mu buryo bwo kuryoshya amajwi n’amashusho ya zimwe mu ndirimo za Kiliziya bagamije kuzongerera uburyohe ku buryo n’abadasengera muri Kiliziya Gatorika bazisangamo.

Ni uburyo bamaze igihe kitari kinini batangiye kuko kugeza ubu bamaze gukora indirimbo ebyiri muri ubu buryo, ikaba ari gahunda bafashe bashaka guhindura umuziki mu buryo bugezweho cyane ko bene izi ndirimbo ziririmbwa mu buryo bwa kera.

Kuri ubu bafite iyo bakoze muri ubu buryo yiswe ’Nzahamya Urukundo Rwawe’ ije ari iya kabiri muzo baherutse gukora ndetse ngo iyi Kolari iracyakomeje iyi gahunda bakaba bari gukusanya amikoro yo gukora indi mishinga nk’iyo.

Ni gahunda bahisemo bijyanye n’uko Isi ikataje mu iterambere bityo ngo n’umuziki ugomba kuririmbwa mu buryo bushya bujyana naryo binyuze mu bihangano byabo bakora kugira ngo bakomeze gusingiza Imana ariko banongerera uburyohe izi ndirimbo kugira ngo bigarurire imitima y’abakunzi babo.

Umuyobozi wa Chorale Saint Augustin, Nyandwi Eric yabwiye IGIHE ko bafashe gahunda yo kureba indirimo zisanzwe zizwi zinakunzwe n’abantu batandukanye bakazihindurira uburyo bw’imiririmbire ku buryo zigumana ubutumwa ariko zikaririmbwa mu buryo bugezweho.

Ati “Ni gahunda Kolari yacu yafashe kugira ngo dukorere abakunzi bacu indirimbo ziryoheye amatwi. Na n’ubu ziracyakunzwe ariko uburyo baziririmbwaga kera ntabwo bugezweho nk’ubu. Turashaka kuzishyira mu buryo bugezweho kuko uko ibintu bihinduka n’umuziki uhinduka."

Nyandwi akavuga ko kubera ko iyi ari gahunda bafashe kandi itazasubira inyuma, bagiye kongera kwisuganya mu gushaka amikoro ahagije ku buryo bateganya mu gihe kiri imbere kongera gususurutsa abakunzi babo muri ubu buryo.

Ati "Turi gutegura gukora izindi ndirimbo zimeze nk’izi ariko turi kubanza twiyegeranya mu buryo bw’ubushobozi kuko imishinga nk’iyi isaba amafaranga."

Ku bijyanye no gusubiramo no kongerera uburyohe mu buryo bw’amajwi izindi ndirimbo zitandukanye zitari izo muri Kiliziya Gatorika, Nyandwi avuga ko kuri ubu bakiri mu mujyo wo gukora iza Kiliziya gusa ngo abakunzi babo baramutse nazo bazikeneye harebwa ku cyo amahame ya Kiliziya ateganya na zo zikaba zakorwa.

Nzahamya Urukundo Rwawe ni imwe mu ndirimbo ebyiri Chorale Saint Augustin imaze gutunganya mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ibintu bavuga ko bazakomeza mu gihe baba babonye amikoro ahagije
Chorale Saint Augustin nayo yafashe gahunda zo guhindura indirimbo zisanzwe muri Kiliziya zigahindurirwa uburyo ziririmbwamo mu bijyanye n'amajwi, muri gahunda yo kuzongerera uburyohe
Ubutumwa bw'iyi chorale bashaka kubugeza ku bemera bose batagendeye ku idini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .