Iki gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 3, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Cyamurikiwemo album ya gatatu ya Gisubizo Ministries.
Ni igitaramo cyaririmbwemo abahanzi barimo Shekina Worship Team ryo muri Restoration church Masoro, Jessica Mucyowera, Nitezeho Aimée Frank, Alarm Ministries ndetse na Nshuti Bosco.
Kwinjira byari 5000 Frw ku muntu mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu cyubahiro na 20,000 imbere, aheregereye neza abaririmbyi.
Israel Mbonyi ntabwo yari ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo, gusa yagiye gushyigikira Gisubizo Ministries nk’uko bisanzwe mu bahanzi, aho uwagize igitaramo, bagenzi be bacyitabira.
Ntabwo bimenyerewe ko abahanzi cyangwa abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki basabwa kugura amatike y’ibitaramo, ahanini kubera ko baba bagiye gushyigikira bagenzi babo.
Akenshi bahabwa ubutumire, cyangwa bagera aho ibitaramo byabereye bagasanga abashinzwe kwinjiza abantu babazi, bakabereka ibyicaro bibagenewe nk’abanyacyubahiro.
Kuri Israel Mbonyi ntabwo ariko byagenze kuri iki Cyumweru. Yageze ahabereye igitaramo cya Gisubizo Ministries abuzwa kwinjira, birangira yakije imodoka arataha.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muhanzi yari yavuganye n’umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries, ageze ahaberaga igitaramo ntiyamwitaba kuko yasanze iri tsinda ryatangiye kuririmba.
Byabaye ngombwa ko Mbonyi agerageza gusobanurira abari bahagaze ku miryango uko byagenze, ariko umukobwa amubera ibamba.
"Nakoze akazi nk’uko bigomba"
Umukobwa wanze ko uyu muhanzi yinjira ngo yari amuzi, ahubwo yakoze akazi uko abisabwa.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yagize ati "Ndamuzi, namukoreye ’Protocol’ nk’abandi bose. Ntabwo yari wenyine, bari abantu babiri, yari kumwe n’undi muntu."
Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries yaje gusohoka agiye gufasha Israel Mbonyi kwinjira, asanga yamaze kugenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!