Ibi Davis D yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga ku Mugabane w’i Burayi, aho ari kuzenguruka akora ibitaramo bitandukanye.
Mu kiganiro twagiranye agaruka ku nkumi bari gukundana, Davis D yagize ati “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”
Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”
Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.
Hari amakuru avuga ko nubwo bari basanzwe bavugana ibyo gushimana no gukomeza urukundo rwabo byakomeye ubwo Davis D yerekezaga i Burayi.
Davis D yakomoje ku bitaramo akomeje gukorera ku Mugabane w’i Burayi, anahamya ko amaze kuhafatira amashusho y’indirimbo ze ebyiri.
Davis D yahishuye kandi ko ari gutegura igitaramo gikomeye i Kigali, azamurikiramo album ye yise ‘Afro Killer’ igomba kujya hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!