00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D mu munyenga w’urukundo n’inkumi ituye i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Nyuma y’ukwezi amaze ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yahishuye ko uretse ibitaramo amaze kuhakorera yagize n’amahirwe yo guhura n’inkumi yigaruriye umutima we.

Ibi Davis D yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga ku Mugabane w’i Burayi, aho ari kuzenguruka akora ibitaramo bitandukanye.

Mu kiganiro twagiranye agaruka ku nkumi bari gukundana, Davis D yagize ati “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”

Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”

Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.

Hari amakuru avuga ko nubwo bari basanzwe bavugana ibyo gushimana no gukomeza urukundo rwabo byakomeye ubwo Davis D yerekezaga i Burayi.
Davis D yakomoje ku bitaramo akomeje gukorera ku Mugabane w’i Burayi, anahamya ko amaze kuhafatira amashusho y’indirimbo ze ebyiri.

Davis D yahishuye kandi ko ari gutegura igitaramo gikomeye i Kigali, azamurikiramo album ye yise ‘Afro Killer’ igomba kujya hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Davis D yahishuye ko ari mu rukundo n'inkumi ituye ku Mugabane w'i Burayi
Davis D yavuze ko afite igitaramo gikomeye i Kigali mbere y'uko umwaka urangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .